Rusizi: Baritana bamwana ku cyorezo kimaze guhitana inkoko zisaga 2500

Urubyiruko rwororera inkoko mu kibaya cya Bugarama ruravuga ko ruhangayikishijwe n’icyorezo kimaze guhitana inkoko zisaga 2500 mu minsi 18.

Zimwe mu nkoko zororwa n'urubyiruko rwa Bugarama zahonotse icyo cyorezo. Hatagize igikorwa ngo zirashira zose mu gihe gito
Zimwe mu nkoko zororwa n’urubyiruko rwa Bugarama zahonotse icyo cyorezo. Hatagize igikorwa ngo zirashira zose mu gihe gito

Mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri iyo ndwara yibasira inkoko igaragaye, abanyamuryango ba Koperative yitwa Tworore Bugarama ngo bari bafite inkoko zirenga 2300, ariko ubu basigaranye 200.

Indi Koperative yo mu Murenge wa Muganza uhana imbibi na Bugarama, nabo bavuga ko bamaze gupfusha inkoko 400 mu zirenga 1000 bari boroye.

Nsanzimana Jean Pierre ubarizwa muri koperative Tworore Bugarama agira ati” Twagiye kubona tubona inkoko 60 zapfuye mu gitondo. Duhamagara veterineri ahageze na we akubitwa n’inkuba.”

Umukiza Chantal wo muri koperative y’urubyiruko rwa Muganza avuga ko icyo cyorezo kimaze kubahombya hafi Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, zingana n’agaciro k’inkoko zapfuye.

Abo borozi bakaba bavuga ko icyo ari icyorezo kibateye ubwoba, bakaba batabaza inzego zibishinzwe kugira ngo zibafashe, inkoko zabo zitarashira bagasubira mu bukene.

Dr. Fabrice Ndayisenga umukozi w’ikigo cya Leta RAB, gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi akaba anakurikiranira hafi iyo mishinga y’urubyiruko yorora izo nkoko mu Ntara y’Uburengerazuba, ntiyemeranya n’abaturage bavuga ko icyo ari icyorezo kibasiye izo nkoko.

Uwo mukozi wa RAB, avuga ko iyo ari indwara isanzwe yibasira inkoko yitwa Gumbolo iterwa no kudakingira inkoko uko bikwiye.

Ati” Iyi ni indwara iterwa no kudakingiza inkoko, ntabwo ari icyorezo nk’uko aba baturage babivuga. Bagize uburangare bwo gukingiza izi nkoko, ni yo mpamvu ziri gupfa umusubizo”

uru ni rumwe mu rubyiruko rworojwe izo nkoko ruhangayikishijwe n'ikibazo cy'indwara yazibasiye
uru ni rumwe mu rubyiruko rworojwe izo nkoko ruhangayikishijwe n’ikibazo cy’indwara yazibasiye

Nubwo inzego zishinzwe ubworozi zishinja abo borozi uburangare mu gukingiza inkoko zabo, bo si ko babibona kuko ngo nta rukingo na rumwe batubahirije, cyane ko bafatanyaga n’abashinzwe ubworozi mu mirenge yabo buri munsi.

Kwizera Gedeon ati” Nubwo bashaka guhakana ko hari icyorezo bakabyita uburangare mu gukingiza ntabwo twemeranya na bo, kuko ntibanatubwira urwo rukingo twasimbutse urwo ari rwo rutuma inkoko zipfa kuri ubu buryo. Twe inkingo zose dufite ku ngengabihe twarazikingije.”

Abo baturage barasaba ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yahagurukira icyo kibazo mu maguru mashya bagatabarwa, inkoko zitarabashiraho bagasubira mu bukene kandi bari baratangiye kwiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka