Abagore ni inkingi ya mwamba mu buhinzi ariko ntiboroherezwa

Igice kinini cy’ubuhinzi mu Rwanda no muri Afurika muri rusange kihariwe n’abagore ariko ibibazo bahura nabyo bidindiza umusaruro babukuramo.

60% by'ubuhinzi muri Afurika bikorwa n'abagore
60% by’ubuhinzi muri Afurika bikorwa n’abagore

Abagore bakora cyane cyane ubuhinzi buciriritse nib o bahura n’imbogamizi mu buhinzi bwabo. Abo bagore ni nabo usanga batunze imiryango yabo ahenshi muri Afurika.

Bimwe mu bibazo aba bagore bahura na byo birimo iby’ubutaka budahagije, kutabona imbuto n’inyongeramusaruro byujuje ubuziranenjye, ubumenyi buke mu gukora ubuhinzi no guhura n’imbogamizi z’imihindagurikire y’ikirere.

Imibare igaragaza ko mu bakora ubuhinzi bucirirtse muri Afurika bagire kuri 60% ari abagore. Ibibarirwa hagati ya 60% kugeza kuri 80% by’ibyo kurya mumiryango yo muri Afurika bitangwa n’abo bagore.

Mukamabano M. Goreth, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyaruguru, avuga ko ibyo bibazo byose bigenda bikitura ku miryango y’abo bagore bikayidindiza.

Agira ati “Kenshi hari n’ubwo usanga abo bagore barafashe inguzanyo muri banki, ibiza byaza bagahomba na banki igahomba,ubwo n’igihugu kikaba kihahombeye.”

Edna Kalima avuga ko abagore bagiye guhabwa ubumenyi n'ubushobozi bwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe
Edna Kalima avuga ko abagore bagiye guhabwa ubumenyi n’ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Izo mpamvu zose ziri mu zatumye hashyirwaho umushinga witwa “Gender Climate Change Agriculture Support”, ugamike kongerera ubushobozi abo bagore, kugira ngo ubuhinzi bakora burusheho kunoga.

Edna Kalima uyobora uwo mushinga, avuga ko hazakorwamo ibikorwa binyuranye birimo kwigisha abagore bakora ubuhinzi uburyo bwo kubunoza no guhabwa ubumenyi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Agira ati “Aha turavuga kubaka ubushobozi hariya aho abagore bari.Bakabasha kubona uburyo bwo kubafasha guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe. Kubasha kubona inguzanyo, kubona imbuto zo guhinga, kubona amafumbire n’ibindi.

“Ikindi nanone mu kubaka ubushobozi bwabo buriya,abagore banakeneye amahugurwa,atuma babasha guhangana n’imihindagurikire y’igihe n’ibindi bibazo byose bahura nabyo. ”

Uyu mushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa guhera muri Nyakanga 2018. Ku ikubitiro ukazakorera mu turere twa Ngoma na Nyaruguru.

Biteganyijwe ko uzakorana n’abagore babarirwa mu bihumbi 250 bari mu makoperative mu gihe cy’imyaka itanu.

Abitabiriye ihuriro ryiga uko abagore bakora ubuhinzi buciriritse bafashwa
Abitabiriye ihuriro ryiga uko abagore bakora ubuhinzi buciriritse bafashwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka