Intandaro yo kuborera mu mirima kw’ibirayi mu turere twa Rubavu na Nyabihu

Mu turere twa Rubavu na Nyabihu hagaragaye ibirayi byaboreye mu mirima y’abaturage biturutse ku kubura isoko, bikaza guteza abaturage igihombo.

Bimwe mu birayi byatangiye kumira mu mirima kubera kubura isoko
Bimwe mu birayi byatangiye kumira mu mirima kubera kubura isoko

Kigali Today yagerageje kuvugana n’abahinzi kugira ngo hamenyekane impamvu yatumye ibirayi biborera mu mirima kandi henshi mu Rwanda bikenewe ku masoko.

Byatangiye abahinzi bo mu turere twa Rubavu babona umusaruro urenze uwo bateganyaga, ku buryo umusaruro w’ibirayi wari gusaguka ku isoko ry’u Rwanda, nk’uko Baharakubuye Bizimana Janvier ukuriye ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi ba Rubavu abitangaza.

Agira ati “Iyo wahingaga ibilo 100 by’ibirayi wabaga witeguye kuzasarura ibilo 400. Ariko kubera gukoresha inyongera musaruro, umusaruro wariyongereye. Ubu ahahinzwe ibiro 100 hera ibiro 1.200.”

Baharakubuye avuga ko bagize impungenge ko ibiciro by’ibirayi byari kugwa, bikabagusha mu gihombo kubera inguzanyo bari bafahe mu ma banke yo kugura imbuto n’inyongeramusaruro.

Ati “Iyo abahinzi bohereza umusaruro icyarimwe ku isoko, ibirayi byari kuba byinshi igiciro kikamanuka ndetse kikagura 40Frw na 30Frw. Ibi byari gutera igihombo gikomeye cyane abahinzi bashaka ko ibirayi biva mu mirima ariko ntibari kugaruza ayo bakoresheje bahinga.”

Nyuma yo kubona ko umusaruro ubaye mwinshi, Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI), Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) n’ubuyobozi bw’Intara n’Uturere bashyiraho amabwiriza atuma abaturage badahomba.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Vincent Munyeshyaka aganira n'abaturage nyuma y'umuganda
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Vincent Munyeshyaka aganira n’abaturage nyuma y’umuganda

Aya mabwiriza yagenaga ko abaturage bajya ibihe mu gukura ibirayi kugira ngo bitaba byinshi ku isoko bigateza igihombo.

MINICOM yashyizeho kandi ingamba z’uko igiciro cy’umuturage agurirwaho na koperative kitagomba kujya munsi y’i 135Frw, kandi abashinzwe amakoperative batazabyuhabiriza bakabiryozwa.

Urugero mu Karere ka Nyabihu hari imirenge irindwi ihinga ibirayi. Bivuze ko bayiretse igakurira rimwe yasarura toni 1.500 z’ibirayi ku munsi, mu gihe isoko ryo mu Rwanda rikenera toni zitarenze 500.

Ntawushobora Jean Damascene ukuriye abahinzi mu karere ka Nyabihu, avuga ko ayo mabwiriza yabafashije kudatuma igiciro cy’ibirayi kigwa nubwo hari aho byaboreye mu mirima.

Ati “Ubu dukura duhana ibihe bigatuma ibirayi bitaba byinshi ku isoko nubwo hari aho batinda kugurisha bigahera mu mirima.”

Baharakubuye avuga ko ibirayi bibora byinshi ari ibyakuwe bigahunikwa kuruta ibikiri mu mirima. Mu rwego rwo gusaranganya igihombo hakaba harashyizweho gahunda yo gufasha abaturage bafite ibirayi bimaze igihe mu murima ari byo baheraho.

Ati “Sinavuga ko nta gihombo abahinzi bahura nacyo kuko no gushaka amafaranga akayabura afite umusaruro ni igihombo. Kuba bagomba kugurisha imyaka bakongera bagahinga nacyo ni igihombo.

Kuba abafashe ingwate banki zibishyuza nta mafaranga bafite nacyo ni igihombo, ibihombo birahari ariko byari kuba bibi cyane iyo Leta idafata ziriya ngamba.”

Mukaniyonzima Dativa ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’uruhererekane nyongera gaciro ku bihingwa bitandukanye muri MINICOM, avuga ko minisiteri yasabye ibigo by’amashuri mu turere tweramo ibirayi kubigaburira abanyeshuri ku mashuri.

Avuga kandi ko bazakorera ubuvugizi abahinzi mu ma banki bafashemo inguzanyo, kugira ngo ingwate zabo zitazatezwa cyamunara.

Ati “Twiteguye gukora ubuvugizi ku bigo by’imari n’amabanki ku baturage bafashe inguzanyo mu ma banki, kubera igihombo abaturage bahuye nabyo kugira imitungo yabo idatezwa cyamunara.”

Akomeza avuga ko hagiye kunozwa ingamba zirambye zo kwagura amasoko y’ibirayi hanze y’igihugu nka Sudani y’Amajyepfo, Uganda na Tanzania na Bukavu.

Yavuze ko hazongerwa n’ubushobozi bw’uruganda rutunganya ibirayi ruri mu Karere ka Nyabihu, kugira ngo umusaruro w’ibirayi ubonerwe isoko.

Mu karere ka Rubavu habarurwa ko toni ibihumbi 124 zikiri mu mirima, ariko hakaba hari ikibazo cy’uko undi musaruro ugiye kwera ushobora kuzasanga ibyo bindi mu mirima. Muri Nyabihu ho haracyabarurwa toni zigera ku bihumbi 30 zikiri mu mirima y’abaturage.

Mu karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe hamaze kubarurwa toni 1.5 z’ibirayi zaboze kubera kubura isoko.

Nubwo buri wese avuga ko umusaruro watunguranye, igenamusaruro ryari ryakozwe n’Akarere ka Rubavu ryagaragaza ko hateguwe hegitari 9.770 z’ubutaka bwagombaga guhingwaho ibirayi kandi hegitari imwe ikaba igomba kweraho toni zigera kuri 33.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka