Uyu muyobozi wari umaze umwaka n’amezi atatu ku buyobozi bwa RAB, ngo yirukanywe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa gatanu tariki ya 19 Mutarama 2018.
Umujyanama mu by’itumanaho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi akaba n’umuvugizi wayo, Ange Soubirous Tambineza yemeje aya makuru avuga ko RAB ubu iri kuyoborwa by’agateganyo na Dr Patrick Karangwa wari ukuriye ishami ry’Ubushakashatsi muri iki kigo.
Yagize ati “Dr Bagabe yahagaritswe mu nshingano ze nk’Umuyobozi wa RAB kuva ku wa gatanu. Ni ibisanzwe igihe umukoresha abona ko afite impamvu zo guhindura umuntu kugira ngo habeho gukora neza no kurushaho gukorera abaturage, abikora.”
Tariki 4 Ukwakira 2016 nibwo Dr Cyubahiro Bagabe Marc yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, avuye ku buyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge.
Yaje muri uyu mwanya asimbura Dr Gahakwa Daphrose wari umuyobozi w’agateganyo w’iki kigo.
Dr Gahakwa wahise amwungiriza na we yahagaritswe mu kazi na Minisitiri w’Intebe mu Ugushyingo 2017 ari kumwe n’abandi bakozi batandatu bakoranaga muri RAB.
Icyo Dr Cyubahiro Bagabe yirukaniwe ntikiramenyekana, Kigali Today iracyagikurikirana.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyo witegereje amateka yuyu mugabo mukazi usanga ari amatiku gusa, gusa. Nawe reba ISAR, RSB na RAB.
Nagende.
murebe niba nta matiku arimo aho kugirango bibe ibibazo bya tekiniki
Amatiku se ninde uyarusha uyu mugabo Marc wirukanwe? Jye nakoranye nawe muri ISAR ndamuzi. Apuuuuuuuuu nagende.
Kwirukanwa mu kazi ni ibisanzwe. nta gikuba gikwiye gucika rero
muzatubarize namanyanga yomu karere ka rulindo kuri structure nshyashya aho bari kwishyiriramo abantu bakuye ahandi abakoraga aho bakabura aho bajya kandi bamazimyaka nimyaka mu kazi
Mbanje gushimira ubayobozi Nakuru baba barebye ko bikwiriye gusimbuza, abatubahiriza inshingano zabo uko bikwiye! Kubwange nakwirukana mpereye Ku murongo, kuko mbona abenshi muri RAB ndetse na MINAGRI, Bahari NGO barye imishahara myiza gusa; Noneho ho NGO bafite gahunda yo kudatuma hari umuturage ubashyira mumajwi nko muri TV1 nahandi. Cyangwase kiriya kigo ndetse buriya minisiteri bazayihe umusirikare Abe ariwe uyiyobora, naho ubundi rwose iteye As....!