Ubuhinzi bw’imbuto u Rwanda rufatanyije na Isiraheli buzagabanya izatumizwaga hanze

Kwiyongera kw’amahoteli n’amaresitora akomeye mu Rwanda byatumye hagaragara ikibazo cy’imboga n’imbuto mu Rwanda, bituma inyinshi mu zikoreshwa mu Rwanda zitumizwa hanze.

Uwanyirigira avuga ko inyanya eshanu zishobora gupima ikilo kimwe bitee n'ubunini
Uwanyirigira avuga ko inyanya eshanu zishobora gupima ikilo kimwe bitee n’ubunini

Ariko u Rwanda na Isiraheli byahuje imbaraga bitangira umushinga w’ubuhinzi, ku buryo ababikurikiranira hafi bemeza ko mu minsi ya vuba ikibazo cy’ibura ry’imboga n’imbuto kizaba amateka.

Kigali Today yasuye uyu mushinga uherereye ku Mulindi, mu nkengero z’Umujyi wa Kigali, kugira ngo yirebere ukuri kw’aya makuru.

Pamela Ruzigana, umuyobozi w’uyu mushinga na Diane Uwanyirigira, inzobere mu buhinzi bw’imboga, twasanze bari gukorana n’abakozi 30 bashinzwe gusarura imboga n’imbuto byeze.

Iyo usuye aho uyu mushinga ukorera utungurwa no kubona ubuhanga abahinzi b’izi mboga bazihinzemo.

Hera puwavuro z'amoko yose harimo n'izitukura
Hera puwavuro z’amoko yose harimo n’izitukura

iki kigo ari nacyo cyatangije uyu mushinga cyiswe “Rwanda-Israel Centre of excellence”. Yashinzwe kugira ngo hakorwe umushinga w’ibanze mu rwego rwo kwiga uko abahinzi bafashwa kubyaza umusaruro ubuhinzi bw’imbuto n’imboga.

Uyu mushinga watekerejwe nyuma y’uruzinduko rwa Dr. Agnes Kalibata wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yagiriye mu Buhinde agatungurwa n’umushinga nk’uyu wafashije abahinzi gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga, nk’uko Ruzigana abivuga.

Agira ati “Minisitiri yakunze uburyo uwo mushinga ukora, nawe azana igitekerezo mu Rwanda ari nacyo muri kubona aha.”

Igiti kimwe keraho inyanya gishobora kweza ibilo 500 ingunga imwe
Igiti kimwe keraho inyanya gishobora kweza ibilo 500 ingunga imwe

Uyu mushinga wifashisha ikoranabuhanga ryavuye muri Isiraheli, bifasha abahinzi kwiga uko nabo bazabigenza mu mirima yabo binyuze mu mahugurwa bahabwa.

Uko haboneka imbuto zizakoreshwa mu buhinzi

Uwanyirigira avuga ko iki kigo gitoranya imbuto zivanze, biturutse ku moko atandukanye bahuje, bakazihunika iminsi iri hagati ya 25 na 35 bitewe n’ubwoko bwa buri mbuto.

Hagati aho ubutaka buba bwatunganyijwe kugira ngo izo mbuto zizahite ziterwa, kandi ubwo butaka bukagomba kuba burimo ifumbire ihagije n’uburyo bwo kuhira buhoraho.

Uwanyirigira avuga ko izi mbuto zihita ziterwa muri ubwo butaka hubahirijwe intera hagati ya buri rubuto n’urundi. Muri iki gihe kandi birinda guteramo imiti yica udukoko kugira ngo itangiza ifumbire cyangwa uburyo bwo kuhira.

Iyi mirima kandi iba itwikirijwe n’amahema y’umweru kugira ngo imyaka itazahura n’umwuka wo hanze ukayihumanya. Hagati ya buri rubuto n’urundi haba harimo santimetero ziri hagati ya 40 na 60.

Imbuto zitabwaho kugira ngo zizatange umusaruro

Uwanyirigira avuga ko bifashisha imigozi kugira ngo imyaka izayuririreho ikura. Mu bwoko bw’imboga nyinshi zihahingwa harimo amashu, ibitunguru, inyanya na Puwavuro.

Ati “Dufite amoko abiri y’inyanya duhinga, hari inyanya nto zimara amezi umunani, hakaba n’izindi duhinga zikunda kwifashishwa mu gukora salade.”

Ikindi gitangaje ni uko umuhinzi uhinze ibiti byeraho puwavuro ashobora gusarura ibiro bigera mu bihumbi 50 byazo.

Imibare iheruka yatanzwe n’Umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa (FAO) yagaragaje ko umusaruro ugera kuri 40% wangirikira mu murima mu gihe cy’isaruro na nyuma yaryo.

Mu Rwanda ho, ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko hagati ya 20% na 40% by’umusaruro wangirika bitewe no kutigengesera mu kuwusarura.

Uwiringiyimana unafite inshingano zo gukurikirana uburyo imyaka yera neza muri iki kigo, avuga ko isarura riba rikenewe ibintu byinshi.

Ati “Hari ibikoresho byabugenewe bikenerwa kugira ngo umusaruro utangirikira mu isarura. Ikindi imbuto n’imboga biba bikenewe guhita bikoreshwa kugira ngo bitangirikira mu bubiko.”

Ruzigana we avuga ko imbuto n’imboga ari imyaka igira amafaranga iyo wayifashe neza kuko mu mezi abiri ashize binjize miliyoni 8Frw mu isarura rimwe.

Avuga ko banatangiye kwakira abahinzi bo hirya no hino mu gihugu baza kwiga uko bakora ubuhinzi bwa kijyambere.

Kugira ngo umuhinzi abe afite ihema rimwe ryujuje ibisabwa, birimo umurima utunganyije n’uburyo bwo kuhira bimutwara miliyoni 5Frw kadi bikaba bishobora kumara imyaka igera kuri 20.

Imboga n’imbuto biri mu byoherezwa hanze cyane, kuko mu mwaka ushize mu Rwanda hari kompanyi eshanu zohereza hanze imboga n’imbuto ugereranyije n’ebyiri zariho mu 2014.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nibyiza kubwinama nziza mutugezaho pfite u utaka buto ndashaka imbuto zera mu mavase nka orange ,citro,avoka,mandarne,imyembe...mumpe zanyu contactes na connection PLS murakoze jye ni 0788472027

Uwikunze Geraldine yanditse ku itariki ya: 17-03-2021  →  Musubize

Ndabona izi projects ari nziza cyane,hano mu Karere ka Burera dufite ubushake n’amasambu ariko nta bumenyi cg uburyo bwo kubona imbuto dufite mwaduha contacts and connections.Murakoze kudufasha no kuduha amakuru!

Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 11-03-2021  →  Musubize

Nimukomereze aho, ubuhinzi nibwo NKINGI y’ubutunzi kuri buri gihugu. Ndemeza ko uwo mugambi wazatuzamura kukigero kinini; kurusha n’ibindi byose; nubwo ngo ibintu byose ari ukuzuzanya.
Ariko tujye twibuka ijambo rya marehemu MZEE NYERERE wa Tanzania, wavugaga ngo: <> bivuze ngo politike ya mbere nukwigisha abantu ubuhinzi, kuko bose bafite uburenganzira k’UBUTAKA cg AGATAKA. IYO INDA IHAZE, AMATWI YA NYIRAYO ARUNVA NEZA.

Gusa, ndasaba abo bahinzi kutajyana ibyo bejeje hanze y’u RWANDA, kandi basize dushonje, kandi na nyuma yo kubyohereza, ugasanga Hotels zacu zibitumiza hanze, zikoresheje ama Dollars. Ntaburyo bajya batwara 50´% yibyo bejeje, maze 50% bakabigurisha kw’isoko ryo mu RWANDA.

RUKIZANGABO Enocky yanditse ku itariki ya: 11-02-2018  →  Musubize

mutubwire na rentabilité y’umushinga nk’uyu ku muturage uwukoreye mu murima we.
ese kuki biguma ku Mulindi gusa ntibigere mu Turere. ba bantu bava kwiga muri Israel batumariye iki.niba batabasha no kubyikorera.
muzabyigeho neza, niba harimo inyungu byazadufasha cyane.

agribusiness yanditse ku itariki ya: 11-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka