Umuhanzi w’icyamamare Diamond Platinumz wo muri Tanzania yiyemeje kwishyurira imiryango 500 yo muri icyo gihugu, mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu gufasha abibasiwe n’ingaruka za Coronavirus.
Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Shaddyboo, arataka igihombo akomeje guterwa na gahunda ya GumaMuRugo yatewe n’icyorezo cya COVID-19.
Umuhanzikazi Aline Gahongayire uzwi cyane mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, yasabiwe ko ifoto ye yashyirwa ku mavuta n’isabune bikoreshwa ku ruhu ngo kuko basanga isura ye n’imiterere ye bishobora kwamamaza ibi bikoresho bikagurwa n’abatari bake.
Umuhanzi The Ben avuga ko arimo gutegurira abafana be ikintu kibafasha muri iki gihe bari muri gahunda ya ‘Guma mu rugo’.
Kanye Omari West, ikirangirire mu muziki wa Hip Hop akaba n’umucuruzi muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yishimiye ko ubu na we yinjiye mu bahanzi bacye bujuje miliyari y’amadolari ya Amerika, ashyirwa ku rutonde rwa Forbes rujyaho abakungu kurusha abandi mu byiciro bitandukanye.
Safi Madiba usigaye ukora ku giti cye nyuma yo kuva muri Urban Boys akanatandukana na The Mane, amaze iminsi muri Canada. Safi yahagaritse ibitaramo yari amaze iminsi yitegura byagombaga kubera muri Canada no muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaba yagombaga kuzabikora muri Gicurasi.
Sherrie Silver ni umubyinnyi w’indirimbo zigezweho wabigize umwuga, akaba ari urugero ku rubyiruko rwo hirya no hino ku isi, rukora cyane kugira ngo rugere ku nzozi zarwo.
Nyuma y’uko amakuru avuga ko Safi Madiba yagiye muri Canada, ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya.
Umuhanzi n’umuramyi uririmba indirimbo zaririmbiwe Imana Patient Bizimana, agiye kurushingana na Karamira Uwera Gentille usanzwe uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri Leta ya Tennesse, bikanavugwa ko nyuma yo kurushingana Patient na we ashobora kwimukira muri Amerika.
Abagize Orchestre Impala bashyize hanze indirimbo y’Imana muri gahunda yabo yo gufasha Abanyarwanda gususuruka, iyi ndirimbo bakaba barayise ‘Umuryango Mutagatifu’.
Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo cyagoye abahanzi benshi, umuhanzi wandika filimi Emanuel Mugisha, wiyise Clapton Kibonke, na we ntabwo yorohewe ariko yatabawe n’uko muri iki gihe yafashe umwanya we wose akawandikamo filimi yise ‘Umuturanyi’, ndetse ubu yose yarangije kuyandika igisigaye ni ugusohoka mu nzu akajya kuyifatira (…)
Itsinda ry’abanyarwenya rya ‘Comedy Knights’ barimo Prince, George, Babou, Herve na Michael, muri #GumaMuRugo ntabwo bicaye ahubwo bari gukoresha ikoranabuhanga ngo basusurutse abakunda urwenya.
Umhanzi Nemeye Platini atangaza ko gahunda yo kuguma mu rugo ntacyo yamutwaye ahubwo ngo yamuhaye umwanya wo kuruhuka no kureba filimi atari yararebye, kuko ngo yari amaze iminsi akora cyane ku buryo kwibwiriza kuruhuka byari byaramunaniye, kugeza ubwo haje iyi gahunda.
Umuhanzi wakunzwe cyane mu gihugu cy’u Bufaransa no ku isi Christophe yitabye Imana aguye mu bitaro, akaba yari afite imyaka 74 y’amavuko.
Umuhanzi Social Mula yababajwe n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wamutabarije we n’umuryango we, asaba abakunzi be kugira icyo bakora hakiri kare ngo kuko we n’umugore we bagiye kugwa mu nzu bishwe n’inzara kubera kudasohoka ngo bashake amaronko muri ibi bihe bidasanzwe bya COVID-19.
Mu gihe benshi bagowe na gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, umuhanzi Edouce Softman we avuga ko yahisemo kubyaza aka kanya umusaruro w’ubuhanzi akandika indirimbo, akajya no muri Studio ku buryo yanashyize hanze indirimbo yise “Mpisemo”.
Umuhanzi Ben Adolphe wo mu Rwanda na Shizzo utuye muri Amerika bahuriye mu ndirimbo yo gusabira amahoro umugabane wa Afurika banaririmba ku cyorezo cya COVID-19 gitumye abantu benshi bahera mu mazu yabo kubera gahunda ya Guma mu rugo.
Muri gahunda yo kuguma mu rugo abantu birinda icyorezo cya Coronavirus, ntibivuga ko akazi gahagaze, ku bahanzi ni umwanya wo gukora bakanashyira ibindi bihangano hanze. Kigali Today yasuye abagize inzu y’umuziki ya ‘Kina Music’ irimo Ishimwe Clement ari na we uyiyobora, Knowless, Platini, Igor Mabano ndetse na Nel Ngabo.
Umuhanzi Eddy Kenzo wo muri Uganda, aratabaza ko agiye kwicwa n’inzara kubera gahunda yo kuguma mu rugo, akanatakira abafana be ngo bamufashe nibura bamwoherereze amafaranga batware imodoka yari asanzwe agendamo.
Umuhanzi Tom Close akaba n’umuganga w’umwuga, yitaye cyane ku bantu bamaze iminsi bari mu rugo basa n’abadaheruka gususuruka, maze ategura igitaramo yise ‘IWE Show’, kuko azagikorera mu rugo iwe kikanyura ku rubuga rwa Instagram no kuri Youtube.
Ku wa gatanu tariki 10 Mata 2020, hari hashize imyaka 50 itsinda rya ‘The Beatles’ risenyutse. The Beatles ryari itsinda ry’abanyamuziki b’Abongereza bo mu Mujyi wa Liverpool. Ryashinzwe mu mwaka wa 1960, rigizwe na John Lennon, Paul McCartney, George Harrison na Ringo Starr, rikaba ari ryo tsinda ryakunzwe cyane kurusha (…)
Umuhanzi w’Umurundi Niyomwungere Leonard wakunzwe cyane cyane muri aka karere k’ibiyaga bigari, biravugwa ko yitabye Imana azize Coronavirus, indwara bikekwa ko ashobora kuba yarayivanye mu gihugu cya Canada aho yari amaze iminsi aba, akaba yaguye mu gihugu cya Malawi.
Muri iyi minsi isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, ikoranabuhanga riritabazwa cyane mu bikorwa bihuza abantu benshi. Iserukiramuco rya mbere muri Afurika mu buhanzi n’ubugeni hagamijwe impinduka mu mibereho y’abantu, rizwi nka “Ubumuntu Arts Festival” na ryo uyu mwaka ntirizahagarara, ariko rizakorwa ku buryo (…)
Inkuru y’urupfu rwa Karurangwa Virgile uzwi nka DJ Miller yamenyekanye ku gicamunsi cyo cyumweru tariki 5 Mata 2020, imihamgo yo kumushyingura ikaba yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mata 2020.
Umuhanzi François Mihigo Chouchou wamenyekanye cyane mu gucuranga giitar no mu ndirimbo nyinshi zamenyekanye ku rwego mpuzamahanga no mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo ayita “coronavirus”, mu rwego rwo gufatanya n’abandi gukangurira isi yose gukomeza kwirinda iki cyorezo cya covid-19.
Hope azeda uzwi cyane mu kwandika no gutunganya filime n’amakinamico, yavuze ko ingaruka za Covid-19 zizatuma hari abantu benshi barimo n’abahanzi barwara indwara z’ihungabana ry’ibitekerezo kubera imishinga yabo yangiritse, ku buryo bamwe muri abo bazakenera abavuzi bo mu mutwe.
Icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 gihuriranye na gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Ni ibihe bitoroshye kuko abantu batarimo kubonana ngo babane hafi.
Karuranga Virgile wamamaye nka DJ Miller mu kuvanga imiziki no gufatanya n’abandi bahanzi mu ndirimbo zibyinitse, yitabye Imana kuri iki cyumeru tariki 05 Mata 2020, nyuma y’iminsi mike yari amaze mu bitaro, abaganga bakurikirana indwara yari amaranye igihe gito.
Mu gihe hari nyinshi muri filime zagombaga gusohoka ariko bigahagarikwa bitewe n’icyorezo cya Covid-19, harimo nka filime ya 25 ya James Bond yitwa ‘No Time to Die’ yigijweyo kugeza mu Ukuboza 2020, Mission Impossible 7, na yo yabaye ihagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus, filime ‘La Casa de Papel’, yo yagiye hanze (…)
Nyuma y’uko Safi Madiba agiye muri Canada abihishe inshuti ze, hagaragaye ikiganiro yagiranye n’uwo bahoze bakundana Umutesi Parfine bakaba bashobora kuba bagiye gusubirana.