Ese inganzo ya Yvan Buravan yaba yarasubiye inyuma?

Yvan Buravan ni umwe mu bahanzi bakiri bato wazamutse mu buryo bwihuse mu myaka ya za 2015. Azwi mu njyana ya ‘pop’ akaba yarakunzwe cyane kubera ijwi ryiza ku buryo no mu 2018 yabonye igihembo cya ‘Prix Découvertes RFI’.

Yvan Buravan
Yvan Buravan

Gusa nyuma yo kubona icyo gihembo, yatangiye kugenda gahoro ku buryo bamwe mu bafana be bibaza niba icyo gikombe cyaramuteje imbere cyangwa niba cyaratumye asubira inyuma.

Mbere yo gutsindira icyo gihembo cya ‘Prix Découvertes RFI’, Buravan yasohoraga indirimbo yikurikiranya ku buryo abafana be babaga bizihiwe no guhora bumva indirimbo ze.

Nyuma y’uko Buravan asohoye indirimbo yise ‘Ndagukunda’itarakunzwe cyane, yahise asa n’uretse kuririmba wenyine ahubwo atangira kujya akorana indirimbo n’abandi, aho hakaba ari ho haturutse ibihuha ko inganzo ye yaba iri mu marembera.

Indirimbo za vuba, zirimo iyitwa ‘Oroha’ yakoranye na Charly Na Nina hakaba n’iyitwa ‘Closer’ yakoranye na Uncle Austin na Meddy, gusa Buravan ntiyemeranya n’abavuga ko umuziki we uri mu marembera, we avuga ko ibyo ari ibintu bisanzwe.

Yagize ati, “Ibyo ni ibintu bisanzwe gufata umwanya w’ikiruhuko nyuma yo gusohora umuzingo w’indirimbo (Album), n’ingendo nakoze, kandi abantu bemerewe kuvuga ibyo bashaka kugeza igihe uberekeye ibyo wari uhugiyemo. Gusa vuba ndaza guha abafana banjye ikintu gishya”.

Yvan Buravan ubwo yatsindiraga igihembo cya ‘Prix Découvertes RFI 2018’ kiba muri mwaka, yahawe Amayero 10.000 angana na Miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri uwo mwaka wa 2018 kandi, Buravan yasohoye Album iriho indirimbo 17 akora ingendo mu bihugu 12 ku mugabane wa Afurika yongeraho n’ibitaramo yakoreye i Paris mu Bufaransa ndetse no muri Suwede.

Inganzo ye yatangiye kugaragara mu 2009 ubwo yatsindaga irushanwa ryiswe ‘Rwandatel Jingle Contest’, ryarebaga abafite impano mu by’umuziki hirya no hino mu gihugu.

Icyo gihe yari afite imyaka 14 gusa, nyuma yiyemeza kubanza kurangiza amashuri mbere yo kwinjira mu muziki neza.

Mu 2015 nibwo yasohoye indirimbo yiswe ‘Injyana’ yakoranye na Umutare Gabby. Nyuma yaho yasohoye n’izindi nyinshi harimo n’iyitwa ‘Malaika’ yakunzwe cyane, bitari mu Rwanda gusa ahubwo no hanze yarwo.

Izindi harimo ‘Urwo Ngukunda’ yakoranye na Uncle Austin ndetse na ‘Just a Dance’ yakoranye n’Umuhanzi w’Umunyatanzania witwa AY.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Cyane Rwose yasubiye inyuma,iyo numvise ukuntu yaririmbaga muri 2015/2016 nubungubu wumva bitandukanije rinini Cyane,akiza wumvaga afata umwanya mukwandika ndetse na beat zindrimbo ze zari catchy ukuntu ,byose wabaga wumva yafashe umwanya,ariko nyuma yicyo gihe nukuri ari lazy cyane indrimbo he iba hit mucyumweru yasohotsemo gusa ameze nkuwizeye neza ko yafatishije ,sinavuga ko inganzo ye yazimye ahubwo nasubize amaso inyuma mundrimbo ze zambere azahita yumva ikintu abafana be muriyi minsi turi kubura..nagabanye ubunebwe!

Deborah wase yanditse ku itariki ya: 6-06-2020  →  Musubize

Buravan numusore Uzi music Ufite ijwi ryizacyane rero ndamusabye kbs agerageze agaruke Kuko ndagukunda cyane.

Peter yanditse ku itariki ya: 5-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka