Nkumbura uko nabaga ndi muri studio na TMC - Platini

Nemeye Platini, umwe mu bari bagize itsinda rya Dream Boys ryari rimaze imyaka irenga 10 rikora umuziki kuri ubu bakora umuziki buri umwe ku giti cye, avuga ko akumbura uko yakoranaga umuziki na mugenzi we Mujyanama Claude (TMC).

Mu kiganiro Platini yagirane na Kigali Today, yavuze ko itsinda rya Dream Boys ritakiri gukora umuziki kuko mugenzi we bakoranaga yagiye hanze, ati “Kuri ubu Dream Boys nka company y’ubucuruzi yo turacyari kumwe kuko twatangiye dufatanyije, ariko umuziki buri wese arikorana”.

Platini kuri ubu usigaye witwa Platini P, yavuze ko ikintu akumbura kurusha ibindi ari ugukorana na TMC, ati “Ukuntu twabaga tumeze muri studio turi gukora ni byo nkumbura cyane”.

Kuva Dream Boys nk’itsinda ry’umuziki ryatandukana, Platini P ubarizwa muri Kina Music amaze gukora indirimbo ebyiri harimo ‘Fata amano’ yakoranye na Safi Madiba, n’iyitwa ‘Ya motema’ yakoranye na Nel Ngabo.

TMC usigaye aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho atangiye kwikorana amaze gukora indirimbo imwe yitwa ‘Ntega amatwi’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka