Ben Nganji yasobanuye inkomoko y’indirimbo ze ‘Urwo mu mashuka’ n’iyitwa ‘Struggle’

Umuhanzi Bisangwa Nganji Benjamin wamamaye mu kuvuga Inkirigito, gusetsa no kuririmba mu njyana ya Reggae yatangaje ko yashyize ahagaragara indirimbo yitwa ‘Urwo mu mashuka’ ivuga ku rukundo rushingiye ku busambanyi ndetse anagaragaza uburyo abana bo mu muhanda bashobora kuba intandaro y’ingeso mbi, mu ndirimbo yise ‘Struggle’.

Umuhanzi Nganji uvuga ko muri iyi minsi ahugiye cyane mu gukora amakinamico agezweho agatangaza ko indirimbo ‘Urwo mu mashuka’ ari indirimbo iri hanze ivuga ubushukanyi bukorwa n’abantu babeshanya ko bakundana bikarangira bisamye basandaye.

Yagize ati “Umubiri uragushuka ejo ukaba ibishingwe ukunda sheri ushamaduka akagukunda urwo mu mashuka(ubusambanyi) abasheri b’abashukanyi Nyagasani abaturinde”.

Nganji kandi avuga ko ibyo byose akenshi bizanwa no kwifata nabi kwa bamwe aho usanga uwari umwari mwiza cyangwa umuhungu mwiza yicwa n’ibiyobyabwenge akisanga ari ikibazo muri sosiyete.

Yagize ati “Umusore w‘ibigango iyo atumaguye agatabi aho kurapa ararashya, bivuze ko iyo ugiye mu bibi birangira bigushyize habi, ukandavura ukajya mu ngeso mbi”.

Aha ni na ho yahereye ashyira hanze indi ndirimbo yitwa ‘Struggle’ aho yamagana abantu batita ku bana bo mu mihanda bandagaye.

Yagize ati “Nashatse no kugaragaza ko kugera kure kubi, cyangwa kubaho ubuzima bubi bitavuga kwishora mu byaha. Muri iyi ndirimbo nagaragaje umwana washorwaga mu bugizi bwa nabi akabyanga."

Ben Nganji yongeyeho ati “Nigeze kuganira n’abana bo mu muhanda bambwira uburyo n’amayeri bakoresha ngo babone amaramuko, bamwe bambwiye ko bashobora guhemuka ariko ntibicwe n’inzara. Bariho mu buzima batahisemo, mbona nubwo tubanyuraho ntitubyiteho ariko mbona ari ikibazo kitureba twese."

Ati “Abana babaho muri ubu ubuzima bashobora gushorwa mu byaha bitandukanye bakaba bakoreshwa mu kwangiza ubukungu n’ubuzima dufite. Nkabona ko aba bana atari ikibazo kuri bo gusa n’abababyaye, ahubwo ni ikibazo kigomba guhangayikisha buri muntu”.

Ben Nganji kandi avuga ko ari umwanya we wo kongera guhagurukira Inkirigito igezweho ndetse n’ubundi buhanzi bwe dore ko yemeza ko nta na kimwe yahagaritse ahubwo akora kimwe mu buhanzi bwe kikanazamura ikindi.

Umva indirimbo ‘Urwo mu mashuka’ ya Ben Nganji afatanyije na Salus Populi

Reba Inkirigito ya Ben Nganji

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka