Sebigeri Paul (Mimi la Rose) yavuze amateka ya Mama Munyana waririmbwe na Orchestre Impala

Sebigeri Paul umwe mu bacuranzi batangiranye na Orchestre Impala yakunzwe na benshi mu Rwanda kugera n’ubu, yabwiye KT Radio amwe mu mateka y’indirimbo zakunzwe cyane z’Impala n’imvo n’imvano yazo.

Muri izo ndirimbo yavuze, harimo indirimbo Mama Munyana yaririmbwe na Nyakwigendera Sebanani babanaga mu Mpala.

Yagize ati “Mama Munyana ni umugore wanyikundiraga cyane, ariko hakaba mugenzi wanjye twabanaga muri Orchestre Impala washakaga kuzamuntwara ariko Mama Munyana aramutsembera.”

Mimi la Rose avuga ko Sebanani amenye ayo makuru yahise ahimba iyo ndirimbo, mu bo aririmbamo hakazamo Mimi La Rose yita Yohani, ndetse n’uwahoze ari umugabo wa Mama Munyana witwaga Felesiyani.

Iyumvire byinshi ku mateka ya Orchestre Impala ndetse n’imvano ya zimwe mu ndirimbo zabo.

Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka