Igor Mabano yiteguye gushimisha abari bukurikire igitaramo cye kuri murandasi

Umuhanzi Igor Mabano yiteguye gushimisha abakunzi be bategereje igihe kinini igitaramo yagombaga gukora amurika umuzingo we, mu gitaramo ari bukorere kuri murandasi uyu munsi saa kumi z’umugoroba hamwe na Butera Knowless na Nel Ngabo.

Ni igitaramo kinyuzwa ku murongo wa Youtube kikamara hagati y’isaha imwe n’ebyiri mu rwego rwo kumara irungu abantu bakunda umuziki badaheruka ibitaramo.

Ubwo twavuganaga ku murongo wa telefoni, Igor yagize ati “Niteguye gushimisha abantu bari bube bankurikiriye mu rugo nkabamara irungu, kuko uburyo bwo gukorera kuri interineti burimo burifashishwa cyane mu gususurutsa abantu mu bitaramo”.

Abajijwe niba mu gitaramo nk’iki hari amafaranga ashobora kuvamo agahabwa umuhanzi, Igor Mabano yagize ati “Barishyuye rwose. Ba nyiri iriya channel tuzakoreraho barishyuye, ariko umubare sinawumenya buriya bavuganye na Management yanjye ariko barishyuye”.

Igor yavuze ko muri ibi bihe byo kuguma mu rugo, abafite imirongo ya YouTube bagiye bishyura abahanzi kuri ibi bitaramo byaba ari ibintu byiza, ahubwo agasaba ko ibi bitaramo bigiye bibaho kenshi muri iki gihe byafasha abahanzi cyane.

Igor avuga ko muri iki gitaramo bakora ibishoboka byose bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kugira ngo iki gitaramo cyabo na cyo kitaza guhagarikwa nk’uko byagendekeye itsinda rya Tuff gangs, ubwo igitaramo cyabo cyasubikwaga ubugira kabiri kubera kutubahiriza aya mabwiriza.

Nubwo Igor Mabano agiye gukora iki gitaramo cyiswe “Urakunzwe”, avuga ko atabyita kumurika album nk’uko yari yabiteguye mu kwezi kwa Werurwe, ahubwo ko icyorezo cya Covid-19 nikimara kujya uruhande rumwe azategura ikindi gitaramo kinini abantu bari hamwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka