Umuhanzikazi Femi One wamamaye muri ‘Utawezana’ agiye gukorana indirimbo na Alyn Sano

Umuhanzikazi Femi One wo muri Kenya wamamaye mu ndirimbo ‘Utawezana’ agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye na Alyn Sano ndetse banasubiremo indirimbo ‘Kontorola’ imaze iminsi isohowe na Alyn Sano.

Alyn Sano (w'umupira w'umuhondo) na Femi One bagiye gusubiranamo indirimbo 'Kontorola'
Alyn Sano (w’umupira w’umuhondo) na Femi One bagiye gusubiranamo indirimbo ’Kontorola’

Alyn Sano avuga ko yasabye uyu muhanzikazi Femi One ko bakorana indirimbo agahita akunda indirimbo yitwa Kontorola amusaba ko bayisubiranamo bahita bayitangira none ku wa mbere w’icyumweru gitaha izahita ijya hanze.

Yagize ati “Tuzashyira hanze indirimbo yanjye twasubiyemo ni we wabinsabye kuko yarayikunze, ndetse tuzanakorana n’indi ndirimbo. Ni umuhanzi umaze kwandika izina muri iyi minsi azamfasha nanjye kumenyekanisha indirimbo zanjye kuko ntabwo Abanyakenya n’abandi ku isi barazimenya cyane”.

Muri iyi ndirimbo bazashyira hanze, Alyn asaba Abanyarwanda kutazatungurwa n’amashusho bazabonamo kuko yagerageje gukora ibizabashimisha kandi ko izaza isubiza ibyifuzo byabo.

Yagize ati “Muri aya mashusho narirekuye cyane tuzaba twerekana umuhungu wakunze abakobwa babiri kandi abakunda kimwe buri wese azi ko ari we akunda, gusa abazayireba ntibazatungurwe n’amashusho adasanzwe arimo”.

Umuhanzi Alyn Sano azwi mu ndirimbo nka Naremewe wowe, Kontorola n’izindi, akaba azwiho ijwi ridasanzwe akaba umwe mu bahanzi bake baririmba Jazz na Blues mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka