Iwacu Muzika Festival izamara ibyumweru 15 ibera kuri televiziyo

Umuyobozi wa East African Promoters itegura ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival Mushyoma Joseph, asobanura ko muri uyu mwaka ibi bitaramo bizajya bibera kuri Televizi y’Igihugu hakazaba harimo n’abandi bahanzi batari abaririmba bonyine.

Ibi gitaramo kizatangira ku wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2020, bizajye biba buri wa Gatandatu kugeza kuri 26 Nzeri, bikazamara iminsi 15 haba igitaramo kimwe mu cyumweru.

Igitaramo kizajya kimara isaha n’igice, gitangire saa tatu z’ijoro kugeza saa ine n’igice. Impamvu kizajya kiba ayo masaha ni uko abantu bazajya baba batashye nk’uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus abisaba.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mushyoma yasobanuye impamvu iki gitaramo kigiye kubera kuri televizo kugira ngo kigere ku bantu bose, ati “ni igikorwa kibaye mu bihe bidasanzwe byadusabye natwe gukurikiza amabwiriza ya Leta, ariko tukagumana ishusho y’imyidagaduro.

Ni yo mpamvu twashatse gukorera aho Abanyarwanda benshi bashoboka kugikurikirana nubwo no kuri interineti kibaza kiriho”.

Abahanzi benshi muri iki gihe cya covid-19 bagiye bakora ibitaramo byabo kuri interineti n’izindi mbuga nkoranyambaga, ariko Iwacu Muzika Festival izahuza abahanzi bo mu nzego zitandukanye, abaririmba indirimbo zihimbaza Imana, abakuze, abakiri bato, abanyabukorikori, imivugo n’abandi.

Ministeri y’Urubyiruko n’Umuco umwe mu bafatanyabikorwa, yavuze ko abahanzi badakwiye gutegereza igihe habaye ibitaramo ngo binjize, ahubwo bifuza ko na bo bakora nk’abandi bashoramari bose.

Ikaba yifatanya na bo mu buryo bwo kugira ngo babashe guhangana n’icyorezo covid-19 bakoresha ikoranabuhanga mu buryo bushoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza nari pfite ikibazo
Ese Kugirango umuhanzi abe yagera art Rwanda yakora iki ?

?????????

Mpungirehe Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka