Iwacu Muzika Festival izamara ibyumweru 15 ibera kuri televiziyo
Umuyobozi wa East African Promoters itegura ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival Mushyoma Joseph, asobanura ko muri uyu mwaka ibi bitaramo bizajya bibera kuri Televizi y’Igihugu hakazaba harimo n’abandi bahanzi batari abaririmba bonyine.
Ibi gitaramo kizatangira ku wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2020, bizajye biba buri wa Gatandatu kugeza kuri 26 Nzeri, bikazamara iminsi 15 haba igitaramo kimwe mu cyumweru.
Igitaramo kizajya kimara isaha n’igice, gitangire saa tatu z’ijoro kugeza saa ine n’igice. Impamvu kizajya kiba ayo masaha ni uko abantu bazajya baba batashye nk’uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus abisaba.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mushyoma yasobanuye impamvu iki gitaramo kigiye kubera kuri televizo kugira ngo kigere ku bantu bose, ati “ni igikorwa kibaye mu bihe bidasanzwe byadusabye natwe gukurikiza amabwiriza ya Leta, ariko tukagumana ishusho y’imyidagaduro.
Ni yo mpamvu twashatse gukorera aho Abanyarwanda benshi bashoboka kugikurikirana nubwo no kuri interineti kibaza kiriho”.
Abahanzi benshi muri iki gihe cya covid-19 bagiye bakora ibitaramo byabo kuri interineti n’izindi mbuga nkoranyambaga, ariko Iwacu Muzika Festival izahuza abahanzi bo mu nzego zitandukanye, abaririmba indirimbo zihimbaza Imana, abakuze, abakiri bato, abanyabukorikori, imivugo n’abandi.
Ministeri y’Urubyiruko n’Umuco umwe mu bafatanyabikorwa, yavuze ko abahanzi badakwiye gutegereza igihe habaye ibitaramo ngo binjize, ahubwo bifuza ko na bo bakora nk’abandi bashoramari bose.
Ikaba yifatanya na bo mu buryo bwo kugira ngo babashe guhangana n’icyorezo covid-19 bakoresha ikoranabuhanga mu buryo bushoboka.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19 hakira 206
- Mu Rwanda abantu 210 bakize Covid-19, babiri irabahitana
- Minisitiri Shyaka yasabye insengero gufungura zizirikana no kwigisha kwirinda COVID-19
- Dore impamvu abakingirwa Covid-19 bazakomeza kwambara udupfukamunwa
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19
- Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize kuri COVID-19
- Mu Rwanda abantu 119 babasanzemo COVID-19, abakize ni 245
- Nimuce inkoni izamba - Abarimu b’amashuri yigenga babwira Koperative Umwalimu SACCO
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abakize ni 443
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe neza nari pfite ikibazo
Ese Kugirango umuhanzi abe yagera art Rwanda yakora iki ?
?????????