Aline Gahongayire ashaka ko indirimbo ze zajya ziririmbwa mu tubyiniro n’utubari

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yifuza ko indirimbo ze zajya zicuragwa zikanaririmbwa mu nzu z’utubyiniro no mu tubari kugira ngo zibashe kugeza ubutumwa bw’umucyo w’Imana muri izo nzu no kuri abo bantu bazitaramiramo.

Aline Gahongayire ashaka ko indirimbo ze zajya ziririmbwa mu tubyiniro no mu tubari
Aline Gahongayire ashaka ko indirimbo ze zajya ziririmbwa mu tubyiniro no mu tubari

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio kuwa Gatandatu tariki ya 13 Kamena, Gahongayire yagarutse ku ndirimbo ye ‘Ndanyuzwe’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni ebyiri ku rubuga rwa YouTube, maze agaragaza ko iyi ari yo ndirimbo yaboneyeho ko abantu bakunze ubutumwa bw’Imana bubasubizamo imbaraga.

Iyi ndirimbo ngo yaririmbwe ahantu hatandukanye harimo n’ahadakunda gucurangirwa indirimbo zo kuramya, ku buryo na we ngo byamutunguye cyane ukuntu yohererezwaga amashusho abantu bo mu tubari cyangwa mu tubyiniro barimo bayiririmba bishimye.

Yagize ati “Najyaga kubona nkabona abantu banyohereje amashusho abantu banezerewe barimo baririmba ‘Ndanyuzwe’ muri ya masaha y’igicuku abantu bamaze kuruha bagatangira gucuranga gospel, nkumva birantunguye cyane, bituma mvuga ngo icyampa indirimbo zanjye zikazajya zicurangwa no muri turiya tubari no mu tubyiniro”.

Gahongayire avuga ko impamvu yifuza ibi, ari uko muri ziriya nzu z’utubyiniro usanga batajya babona umwanya wo kumva ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana kandi babukeneye, bityo ngo baramutse bumva bene izi ndirimbo kenshi byabafasha.

Tumubajije niba ashobora no kujya kuririmbira mu tubyiniro cyangwa utubari, yagize ati “Ubundi jyewe nta hantu numva ko ntaririmbira kuko abo ni na bo baba bafite inyota yo kwakira ubwo butumwa bwiza. Ahubwo nabuzwa kujyayo no kuba nzi ko Pasiteri wanjye ari buhite ampana nta kindi”.

Aline Gahongayire yagiranye ikiganiro na KT Radio arimo anamurika indirimbo ye nshyashya yitwa ‘Nzakomeza’, anaduhishurira ko agiye gusubira muri sinema vuba, nyuma yaho akazajya kwiga ibijyanye n’umuziki kuko ngo ashaka kuba umuhanzi mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka