Muri Kenya nakoraga iby’amatelefone mbivanga n’umuziki, ubu ngarutse gukorera iwacu - Patrick Nyamitari

Rukundo Patrick Nyamitari wari umaze igihe ari mu gihugu cya Kenya yagarutse gukorera umuziki mu Rwanda nyuma y’igihe yari amaze ari mu mirimo itandukanye muri Kenya aho yagiye ubwo yari yitabiriye irushanwa ryaTusker Project Fame.

Patrick Nyamitari
Patrick Nyamitari

Nyamitari yatangiye umwaka wa 2020 ari mu Rwanda, ariko ntiyahita yigaragaza mu muziki kuko igihe yiteguraga gushyira hanze indirimbo yari yarakoze, hahise haduka icyorezo cya Covid-19.

Hashize iminsi mike ashyize hanze indirimbo yise “Inyenyeri” yasohoreye mu Rwanda, akavuga ko yari yanasohoye iyayibanjirije yitwa “Love” itaramenyekanye cyane kuko atigeze ayikorera imenyekanisha.

Mu kiganiro kirekire yagiranye na Kigali Today, Nyamitari yasobanuye ko ubu afite umwanya uhagije wo gukorera umuziki ku butaka bw’u Rwanda, ku buryo ashaka gutungwa n’umuziki ubuzima bwe bwose.

Aho yari ari mu gihugu cya Kenya, Nyamitari avuga ko yahakoze imirimo itandukanye irimo kuririmba no kuba umukemurampaka mu marushanwa y’impano, gutoza abandi bahanzi kuririmba kuko hari n’ama Studio yari asigaye amwiyambaza ngo ayafashe kuyobora imiririmbire.

Gusa ngo ntabwo ibi byari kumutunga byonyine kuko yanashatse ikigo asinyana na cyo amasezerano gikora ibijyanye na telefone ariko ngo yagarutse i Kigali aya masezerano ageze ku musozo.

Mu gihe yamaze muri Kenya, Nyamitari yavuze ko yigiye byinshi ku banyamuziki bo muri Kenya cyane cyane ibijyanye no gukora cyane ndetse no gukora byinshi, imyitozo no kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Yavuze ko kuva yajya mu irushanwa rya Tusker yahindutse cyane bitewe n’ubunararibonye yakuye muri iri rushanwa, ati “Mbere yo kujya muri Tusker nagiraga isoni nkanakora utuntu duke ku rubyiniro kandi ibyo byaranzitiraga cyane.”

Patrick Nyamitari ni umuhanzi w’ubunararibonye muri muzika nyarwanda uhereye mu muziki waririmbiwe Imana mu myaka irenga 10 ishize kugeza ubwo yahinduraga umuvuno atangira kuririmba ubwoko bwose bw’injyana anitabira amarushanwa anyuranye arimo na Tusker Project Fame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ayiweeeee! Patrick disiiii! Yewe indirimbo zo kuramya no guhimbazwa Imana Ni zo zari zikubereye. None n’uko usa nta bwiza bw’Imana ugifite! Garuka garuka wowe wataye iby’Imana izagutunga. Ubu kubyinira indaya n’abasinzi birakubereye Koko?

Ijuru ryacu yanditse ku itariki ya: 6-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka