Studio Def Jam yazamuye ibyamamare muri Amerika igiye gushora imari muri Afurika

Abahanzi ba muzika ya Hip-hop, Rap, na RnB bo muri Afurika, bagiye kugira amahirwe yo gukorana na studio ikaba n’inzu ifasha abahanzi (Label) yo muri Amerika yitwa Def Jam Recordings. Iyi ni imwe mu zizwi cyane ku isi yose mu gutunganya indirimbo zo mu njyana ya Hip-Hop.

Kompanyi yitwa Universal Music ni yo byanyuzemo kugira ngo Def Jam Recordings ize gukorera ku mugabane wa Afurika.

Mu bahanzi bo ku mugabane wa Afurika bari gutegurwa gukorana n’iyi studio ikomeye ku ikubitiro harimo Umuraperikazi wo muri Afurika y’Epfo witwa Nadia Nakai uri ku rutonde rw’abahanzi icyenda bazabanza kugirana amasezerano.

Muri aba icyenda harimo barindwi bakomoka muri Afurika y’Epfo na babiri bo muri Nigeria.

Umuraperikazi Nadia Nakai avuga kuri aya mahirwe ataragizwe n’undi muhanzi uwo ari we wese mu kiganiro yagiranye na BBC, yagize ati: “Ndumva bitangaje kuko nakuze ndeba amashusho y’indirimbo zifite kiriya kirango cya Def Jam. Numva ari ubuvandimwe n’ubufatanye budasanzwe bwa hip hop.”

Nakai akomeza agira ati: “Birema umurage. Ntekereza ko abantu bakeneye gushishikarizwa, guterwa imbaraga, kwiyumvamo no kumenya ko ibintu byiza biza kuri abo babikorera cyane. Ni byo nzanye muri iyi Label.”

Abandi bahanzi bari kuri uru rutonde rwa Label ya Def Jam barimo Cassper Nyovest wo muri Afurika y’Epfo, Nasty C, Tshego na Boity hamwe n’abandi bahanzi bo muri Nigeria Larry Gaaga na Vector.

Sipho Dlamini, umuyobozi wa Kompanyi ya Universal Music muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yavuze ko iyi sosiyete yifuje no guteza imbere impano ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Universal Music ifite uburambe n’ubukungu butuma ibasha gushora imari aho izindi nzu zifasha abahanzi (Labels) zidashobora gushora imari.”

Iyi sosiyete ishobora kuza ku mwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri mu gufasha abahanzi ni yo yatumye ibyamamare n’abahanzi muri muzika nka Tupac, Nas, Notorious B.I.G., LL Cool J, Kanye West, Rihanna, Usher, Justin Bieber, Jay-Z n’abandi benshi cyane bamenyekana ku isi yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka