Abakundaga umunyamuziki Manu Dibango ntibemerewe gusura imva ye

Muri Werurwe 2020, umunyamuziki Manu Dibango yapfuye azize COVID-19 ashyingurwa mu irimbi rya Père-Lachaise ariko abafana be kugeza uyu munsi ntibashobora gusura aho ashyinguye.

Manu Dibango
Manu Dibango

Claire Dibao ushinzwe inyungu za Manu Dibango yasobanuye ko mu gihe imva ye itaratunganywa uko bikwiriye aho ashyinguye hatazashyirwa ku mugaragaro ngo abantu bemererwe kuhajya.

Tariki 24 Werurwe 2020 nibwo abakunzi b’uyu muhanzi bakiriye inkuru ibabaje y’urupfu rwe. Emmanuel N’Djoké "Manu" Dibango yapfuye afite imyaka 86 y’amavuko, apfira i Paris mu Bufaransa nyuma yo kurwara Coronavirus.

Uyu muhanzi w’umunya-Cameroun yashyinguwe ku irimbi rya Père-Lachaise ry’aho mu Bufaransa, aherekezwa n’ abantu bake mu rwego rwo kwirinda kwandura iki cyorezo.

Claire Dibao ushinzwe inyungu ze yabwiye ikinyamakuru Le Parisien ko yakira ubutumwa bw’abantu benshi bifuza gusura aho ashyinguye.

Yagize ati “Abenshi bababajwe no kuba batabasha gusura imva ye. Turabumva ariko mu gihe imva ye ikiri kubakwa ntabwo twavuga aho iri, imirimo yo kubakwa nirangira tuzabitangaza.”

Claire Dibao yakomeje avuga ko Manu Dibango yari umuntu wari ufite umuziki ukunzwe ku isi hose ikaba ari yo mpamvu gahunda yo kumwibuka igomba kuba ku rwego rw’isi nk’uko umuziki we wageze kure.

Yasoje avuga ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) ryifuza kuzamwibuka mu buryo bwihariye, ndetse akazibukwa cyane cyane n’ibihugu by’u Bufaransa na Cameroun nka hamwe mu hantu yakoreye cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka