Alex Muyoboke ari mu gihombo gikomeye yatewe na #COVID19

Mu gihe abahanzi n’abanyarwenya batandukanye bamaze igihe mu bihombo byatewe n’icyorezo cya covid-19, Alex Muyoboke ucunga inyungu z’abahanzi akanateza imbere impano, aravuga ko atazigera abona amasezerano meza nk’ayo yari amaze iminsi abona icyorezo kitaraduka.

Alex Muyoboke
Alex Muyoboke

Aganira na KT Press, ishami rya Kigali Today ryandika mu cyongereza, Muyoboke yavuze ko mbere ya covid-19 yari yabashije kubona amasezerano yari kumuhesha ibihumbi 17 by’Amadolari ya Amerika, ahwanye na Miliyoni 16 n’ibihumbi 200 mu mafaranga y’u Rwanda.

Alex Muyoboke wigeze gukorana n’abahanzi nka Tom Close, Meddy n’abandi, aremeza ko mu minsi ya mbere ya covid-19 yari yaraguze headphones cg ecouteurs zitagira imigozi (wireless), yagombaga gukoresha muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Congo Brazzaville.

Muyoboke yabwiye KT Press ko muri ibyo bihugu byombi ari ho yari yizeye gusarura akayabo ka miliyoni 16 n’ibihumbi 200 frw, kuko hatari hagera utubyiniro dukoresha izo headphones umuntu akoresha wenyine akumva indirimbo ashaka, abandi na bo bakumva izabo nta rusaku ruhari.

Abanyarwenya, abategura ibitaramo, ibirori n’inama, abaririmbyi, mbese muri rusange abatunzwe n’ubuhanzi bose bamaze igihe batinjiza agafaranga kubera ko ibitaramo ari bimwe mu bikorwa byahagaritswe kubera Coronavirus.

Umuhanzi Safi Madiba aherutse kwemeza ko yahombye Miliyoni 14 z’Amafaranga y’u Rwanda nyuma yo gusubika ibitaramo yiteguraga gukorera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Tugarutse kuri Alex Muyoboke, uyu mugabo wagize uruhare rugaragara mu guteza imbere impano no kuzamura abahanzi bo mu Rwanda, aravuga ko muri iyi minsi ubuzima butamworoheye kuko akazi kamutunze kahagaze.

Mu bahanzi yazamuye bakagera ku rwego rushimishije, harimo Meddy, The Ben, Tom Close, Dream Boyz, Social Mula, Urban Boyz n’itsinda rya Charly na Nina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hahahh twisekere ihangane alex we nge nkubwiye ibyange warira .covid 19 ni fin de toute chose

Luc yanditse ku itariki ya: 29-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka