Ngarambe François yakoranye n’abandi bahanzi mu kwigisha ababyeyi kuganiriza abana

Ngarambe François waririmbye ‘Umwana ni Umutware’ ari mu bahanzi nyarwanda bahuriye mu ndirimbo yiswe ‘Corona’ igamije gukangurira abantu kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19, ubutumwa bwe muri iyi ndirimbo bukaba bwibanda ku kuvuganira umwana muri ibi bihe abanyeshuri bari mu rugo.

Abahanzi bifatanyije mu butumwa bwo kwirinda Coronavirus
Abahanzi bifatanyije mu butumwa bwo kwirinda Coronavirus

Ni indirimbo yahuriwemo n’abahanzi benshi barimo Bruce Melodie, Uncle Austin, Tom Close, Ngarambe François, DJ Pius, Knowless Butera, Aline Gahongayire, Jules Sentore, Charly&Nina, Riderman na Danny Vumbi, iyi ndirimbo ikaba yarakozwe n’inzu ya 1K Entertainment irimo na DJ Pius.

Igitero cya François Ngarambe muri iyi ndirimbo, kigaruka ku kuvuganira umwana muri iki gihe amashuri atarimo gukora, n’uruhare rw’ababyeyi mu burere bw’umwana muri iki gihe abana bari mu rugo.

Aragira ati “Babyeyi muganire n’abana, musubize ibibazo bibaza, kuko ari mwebwe ba mbere mushinzwe uburere bwabo”.

François Ngarambe asaba ababyeyi kuganira n'abana bakumva ibibazo byabo
François Ngarambe asaba ababyeyi kuganira n’abana bakumva ibibazo byabo

Iyi ni yo ndirimbo ihuriwemo n’abahanzi benshi mu bukangurambaga bwo kurwanya Coronavirus, icyakora bamwe mu bahanzi bayiririmbamo harimo abagiye bakora ubu bukangurambaga mu bundi buryo nk’abakoreshaga imbuga nkoranyambaga zabo, abaririmbye kimwe n’abagaragaye mu mashusho y’ubundi buryo bakangurira abafana babo kwirinda iki cyorezo.

Ngarambe François nk’umuhanzi mukuru wagaragaye muri iyi ndirimbo, ntabwo yari aherutse kugaragara mu ruhando rwa muzika, uretse ko ari umwe mu bahanzi bakuru bakunda kwifatanya n’abandi bahanzi mu bikorwa bitandukanye, ariko ubundi akunze kwifashishwa mu ndirimbo zo kuririmbira abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka