Igitaramo cya Tuff Gangs cyongeye gusubukurwa ku nshuro ya gatatu
Igitaramo kigomba guhuza abahanzi bahoze mu itsinda rya Tuff Gangs kikabera kuri interineti, cyongeye gusubukurwa kuri iki cyumweru nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri zose kubera kutubahiriza amabwiriza ya Covid-19.
Byabaye nk’ibitungurana ubwo hongerega kwamamaza iki gitaramo cyasubitswe ubugira kabiri, ndetse ku nshuro ya mbere kikaba cyarahagaritswe banatangiye kuririmba ariko Polisi ibazingisha ibyuma ndetse inatwara abari bategute igitaramo n’abarimo baririmba.
Ubwo cyahagarikwaga bwa kabiri, abantu batangiye gukwirakwiza amakuru avuga ko n’ibitaramo byo kuri murandasi bitemewe, nyamara umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yahise atangaza ko ibitaramo kuri murandasi byemewe ikibujijwe ari ukubikora hatubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Nk’urugero, umuvugizi wa Polisi yavuze ko igitaramo cya Tuff Gangz ubwo cyahagarikwaga cyatangiye, aho cyarimo kibera ku Kicukiro, basanze hari hari abantu barenga 50 kandi begeranye cyane, benshi batanafite udupfukamunwa ku buryo byateye impungenge inzego zishinzwe umutekano.
Kuri iyi nshuro, inyandiko zamamaza iki gitaramo zashyizwe kuri murandasi, ziriho amagambo agaragaza ubwitonzi kuri aba bahanzi “Back to sphering and Displine” bongeraho bati “Dukomeze kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19 nk’uko Leta ihora ibidusaba”.
Iki gitaramo kiratangira ahagana saa saba z’amanywa kuri iki cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020, bikaba biteganyijwe ko kiza kumara hagati y’isaha n’igice n’amasaha abiri, abahanzi bose bari bagize iri tsinda bakaba baza kuririmba.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na #COVID19, abakize ni 150
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, abakize ni icyenda
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 60, abarembye ni 8
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19 hakira 206
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|