Igitaramo cya Tuff Gangs cyongeye gusubukurwa ku nshuro ya gatatu

Igitaramo kigomba guhuza abahanzi bahoze mu itsinda rya Tuff Gangs kikabera kuri interineti, cyongeye gusubukurwa kuri iki cyumweru nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri zose kubera kutubahiriza amabwiriza ya Covid-19.

Byabaye nk’ibitungurana ubwo hongerega kwamamaza iki gitaramo cyasubitswe ubugira kabiri, ndetse ku nshuro ya mbere kikaba cyarahagaritswe banatangiye kuririmba ariko Polisi ibazingisha ibyuma ndetse inatwara abari bategute igitaramo n’abarimo baririmba.

Ubwo cyahagarikwaga bwa kabiri, abantu batangiye gukwirakwiza amakuru avuga ko n’ibitaramo byo kuri murandasi bitemewe, nyamara umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yahise atangaza ko ibitaramo kuri murandasi byemewe ikibujijwe ari ukubikora hatubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Nk’urugero, umuvugizi wa Polisi yavuze ko igitaramo cya Tuff Gangz ubwo cyahagarikwaga cyatangiye, aho cyarimo kibera ku Kicukiro, basanze hari hari abantu barenga 50 kandi begeranye cyane, benshi batanafite udupfukamunwa ku buryo byateye impungenge inzego zishinzwe umutekano.

Kuri iyi nshuro, inyandiko zamamaza iki gitaramo zashyizwe kuri murandasi, ziriho amagambo agaragaza ubwitonzi kuri aba bahanzi “Back to sphering and Displine” bongeraho bati “Dukomeze kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19 nk’uko Leta ihora ibidusaba”.

Iki gitaramo kiratangira ahagana saa saba z’amanywa kuri iki cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020, bikaba biteganyijwe ko kiza kumara hagati y’isaha n’igice n’amasaha abiri, abahanzi bose bari bagize iri tsinda bakaba baza kuririmba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka