Innoss’B na Burna Boy mu bahatanira ibihembo bya BET Awards 2020
Ibihembo ya BET Awards bizatangwa ku cyumweru tariki 29 Kamena 2020, umunyekongo Innoss’B akaba ari mu bahanzi nyafurika bari guhatanira ibi bihembo.

Muri uyu mwaka mu cyiciro cya Best International Act harimo umunya-Nigeria BurnaBoy, umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo Sho Madjozi, umunya Zimbabwe Sha Sha ndetse n’umunyekongo Innoss’B akaba ari ubwa mbere ashyizwe mu bahatanira ibi bihembo.
Monde Twale umuyobozi wa televiziyo CBS yagize ati “twishimiye kuba turi kwizihiza ubuhanzi budasanzwe bw’abirabura BET Awards ikaba igiye kuba mu bihe bidasanzwe. Icyiciro cya international act mu myaka yashize cyagiye gitwarwa n’abahanzi b’abahanga muri Afurika, ibi bikaba ari ibihamya ko umugabane wacu ufite ubushobozi bwo gukora ibirenzeho. Twifurije amahirwe masa abari guhatanira ibi bihembo.”
Ku rutonde rwatanzwe na BET iyi ikaba ari televiziyo y’abirabura y’abanyamerika itegura ikanatanga ibi bihembo, Drake ni we uyoboye kuko ari guhatana mu byiciro byinshi kurusha abandi.
Nk’ibindi bitaramo byose biri kuba muri iki gihe aho nta bantu benshi bahura, ibirori bya BET Awards bizabera kuri televiziyo ya BET nta mufana cyanga uruvunge rw’abantu.
Kugira ngo umuhanzi runaka ajye ku rutonde rw’abahatanira ibi bihembo ashyirwaho n’itsinda ritora rya BET rigizwe n’abafana ndetse n’abandi banyamwuga b’imyidagaduro bakora kuri televiziyo zitandukanye, abakora muri filime, umuziki, abo ku mbuga nkoranyambaga n’abanyamakuru ba siporo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|