Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco igiye gufasha abahanzi gucuruza ibihangano byabo

Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko yavuze ko igiye gufasha abahanzi kubona aho bacururiza ibihangano byabo hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo ibihangano byabo bibashe kubatunga nyuma yo kubona isomo bahawe n’ibi bihe bya Covid-19 aho gukora ibitaramo bidashoboka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hamurikwaga ku mugaragaro itangira ry’ibitaramo byiswe “Iwacu Muzika Festival”, uwari uhagarariye Ministeri y’Umuco n’Urubyiruko yabajijwe icyo uru rwego rwa Leta ruzafasha abahanzi kugira ngo babashe kubaho muri ibi bihe ibitaramo byahagaze, maze asobanura ko Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko irimo ishaka uburyo hanozwa ubucuruzi bw’ibihangano by’abanyarwanda kuri murandasi.

Uyu muyobozi yanavuze ko bagiye gufasha abahanzi mu nzego zitandukanye kubona amahugurwa mu byo bahanga kugira ngo bibashe kujya ku isoko ry’ibikenewe, ariko avuga ko n’abafite ubumenyi bazashakirwa aho bakorera kugira ngo babashe gutunganya ubuhanzi bwabo.

Muri ibi bihe byo guhagarika imyidagaduro kubera icyorezo cya Covid-19, abahanzi ni bamwe mu bagezweho n’ingaruka cyane kuko ibitaramo biri mu byabanje guhagarikwa kandi bisanzwe ari yo soko nini y’amafaranga ku bahanzi cyane cyane ku bakora umuziki, abanyarwenya n’abandi bakorera akazi kabo imbere y’abantu, ariko n’abandi bakora ubuhanzi bunyuranye nk’abashushanya, abasiga amarange ntibabuze guhura n’ingaruka z’iki cyorezo.

Minisiteri ivuga ko iki kibazo ikizi ku buryo izagikemura mu buryo bwa burundu, kuko nihamara kujyaho urubuga rwo kugurishirizaho ibihangano, urubuga ruzajya ruba ruzwi hajyeho ibihangano byose umuhanzi abashe kwinjiza amafaranga no mu gihe yibereye mu rugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka