Iwacu Muzika Festival: Uzareba ibi bitaramo udasohotse mu nzu
Ibitaramo byiswe ‘Iwacu Muzika Festival’ bigiye kuba ku nshuro ya kabiri aho bizahuza abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda, abantu bakaba bazabireba badasohotse hanze kuko bizajya bitambuka kuri televiziyo gusa.

Muri ibi bihe ibikorwa by’imyidagaduro byabaye bihagaritswe kubera icyorezo cya Covid 19, si benshi batekerezaga ku itegurwa ry’ibitaramo dore ko n’ibyagerageje kuba byaberaga kuri murandasi, bikarebwa n’abaguze interineti (bundles) bityo ntibigere ku bantu benshi.
Byabaye nk’ibitungurana ubwo ikigo cya ‘East African Promoters’ gisanzwe gitegura ibitaramo binini mu Rwanda, cyashyiraga hanze itangazo rihamagararira abantu kwitegura ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival, byazengurutse u Rwanda mu mwaka ushize wa 2019.
Aho bitandukaniye n’iby’umwaka ushize, ni uko iby’ubu bitazazenguruka uduce dutandukanye, ahubwo abahanzi bakazajya bakirwa kuri televiziyo bagakora igitaramo, gutyo gutyo.
Ntabwo haramenyekana abahanzi bazitabira ibi bitaramo, ariko byitezwe ko bashobora kuba benshi muri uyu mwaka kurusha umwaka ushize, kuko nta muhanzi uzakora ibitaramo birenze kimwe nk’uko ubushize byagendaga, aho wasangaga hari umuhanzi ugiye mu turere turenze kamwe.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|