Iwacu Muzika Festival: Uzareba ibi bitaramo udasohotse mu nzu

Ibitaramo byiswe ‘Iwacu Muzika Festival’ bigiye kuba ku nshuro ya kabiri aho bizahuza abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda, abantu bakaba bazabireba badasohotse hanze kuko bizajya bitambuka kuri televiziyo gusa.

Aha hari muri kimwe mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival by'umwaka ushize wa 2019
Aha hari muri kimwe mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival by’umwaka ushize wa 2019

Muri ibi bihe ibikorwa by’imyidagaduro byabaye bihagaritswe kubera icyorezo cya Covid 19, si benshi batekerezaga ku itegurwa ry’ibitaramo dore ko n’ibyagerageje kuba byaberaga kuri murandasi, bikarebwa n’abaguze interineti (bundles) bityo ntibigere ku bantu benshi.

Byabaye nk’ibitungurana ubwo ikigo cya ‘East African Promoters’ gisanzwe gitegura ibitaramo binini mu Rwanda, cyashyiraga hanze itangazo rihamagararira abantu kwitegura ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival, byazengurutse u Rwanda mu mwaka ushize wa 2019.

Aho bitandukaniye n’iby’umwaka ushize, ni uko iby’ubu bitazazenguruka uduce dutandukanye, ahubwo abahanzi bakazajya bakirwa kuri televiziyo bagakora igitaramo, gutyo gutyo.

Ntabwo haramenyekana abahanzi bazitabira ibi bitaramo, ariko byitezwe ko bashobora kuba benshi muri uyu mwaka kurusha umwaka ushize, kuko nta muhanzi uzakora ibitaramo birenze kimwe nk’uko ubushize byagendaga, aho wasangaga hari umuhanzi ugiye mu turere turenze kamwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka