Priscillah yahishuye ko afite umugambi wo kugaruka mu Rwanda vuba

Umuhanzikazi Priscillah umaze igihe atuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yaduhishuriye ko kuba arimo akora cyane muri iyi minsi biri mu mugambi arimo gutegura yo kuza mu Rwanda kuko yifuza kuzaza vuba afite ibihangano bihagije.

Hashize iminsi mike Priscillah ashyize hanze indirimbo ‘Mutima’ na yo ije nyuma y’iminsi mike ashyize hanze indi ndirimbo yise ‘Ihumure’, nyamara yajyaga amara iminsi myinshi adakoze indirimbo, rimwe na rimwe abantu bakanamwibagirwa.

Uku guhindura imikorere kwa Priscillah usigaye waranahinduye izina akitwa ‘Scillah’, bigaragaza ko hari ibanga ribyihishe inyuma ari na ryo Priscillah yadusobanuriye.

Agira ati “Mu minsi ishize rero nari mpugiye mu gutunganya album yanjye maze igihe kitari gito nkoraho, kuri ubu nkaba ngeze aho gusohora zimwe mu ndirimbo ziyigize! Ni yo mpamvu ibikorwa biri kugaragara n’ibindi byinshi biri mu nzira”.

Priscillah avuga ko impamvu yakundaga gukora buhoro mu gihe cyashize ari uko yari afite umwanya mutoya. Ati “Mu gihe cyashize kuwubona ntibyari binyoroheye byasabye ko nitonda ngashaka inzira ngomba gukoramo ishingano zose mfite, n’umuziki ukaba ingenzi ntihagire igihezwa inyuma”.

Uku kubura umwanya rero ngo byagoye cyane uyu muhanzikazi ariko muri iki gihe cyo kuguma mu rugo yabonye umwanya uhagije wo gukora indirimbo uko abyifuza.

Abajijwe igihe azagarukira mu Rwanda, yahise avuga ko kuza mu Rwanda arimo kubitegura vuba, nubwo ataramenya igihe azazira.

Avuga ko ibikorwa byo gukora cyane arimo muri iyi minsi biri muri gahunda yo kwitegura urugendo ashaka kuzagirira mu Rwanda, kugirango azabone ibihangano bihagije yazana mu Rwanda.

Ati “Ntabwo ndabimenya kubera igihe kigoranye turimo muri iyi minsi kubera Covid-19, gusa ndizera ko bizaba vuba”.

Priscillah avuga ko abasha gukorera amafaranga y’umuziki muri Amerika kubera ko hari uburyo bwinshi bwo kubonamo amafaranga bityo ngo abasha kubona ibyo akeneye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka