Abahanzi bo muri Tuff Gang batawe muri yombi nyuma y’uko Polisi ihagaritse igitaramo cyabo
Abahanzi bo muri Tuff Gang batawe muri yombi, igitaramo cyabo kirahagarikwa, kikaba ari igitaramo bari bahuriyemo cyari gikurikiwe n’abarenga 1000 ku rubuga rwa YouTube. Barazira kuba batubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ni igitaramo cyari gikurikiwe na benshi ahanini kubera uburyo cyamamajwemo ko kizahuriza hamwe abasore batanu bahoze mu itsinda rya Tuff Gang bari bamaze igihe badahurira hamwe barimo Bull Dogg, Fireman, Green P, Jay Polly na P Fla.
Mu gihe Bull Dogg na Fireman bari bakimara kuririmba, uwari uyoboye iki gitaramo yagarutse ku rubyiniro avuga ko bibaye ngombwa ko igitaramo gisubikirwa aho cyari kigereye abari bakurikiye bagwa mu kantu, itsinda ry’abacuranzi rya Symphony rihita riva ku rubyiniro igitaramo gihagarara gutyo.
Ntabwo abantu bahise basobanukirwa ikibaye, gusa igitaramo cyaberaga ahantu hegeranye kandi bigaragara ko abari aho cyaberaga bari benshi ku buryo nta ntera ya metero yari iri hagati y’abantu, ndetse hari n’abatari bambaye udupfukamunwa.
Polisi ubwo yahageraga, yahise ita muri yombi abahanzi bose n’abateguye iki gitaramo, bahita bajyanwa kuri Stade ya Kicukiro.
Uko byagaragaraga mu mashusho yo kuri murandasi, itsinda ricuranga ni ryo ryonyine ryari ryambaye udupfukamunwa mu gihe abandi basigaye batari batwambaye kandi bagahererekanya indangururamajwi, ibintu bihabanye cyane n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Abari bakurikiye iki gitaramo bagaragaje ko bari bishimiye kongera kubona abagize iri tsinda baririmbira hamwe.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Urabe wumva birenjye Ni wowe ubwirwa"ntirenganya"
Nibyiza ko police y’igihugu cyacu ikomeje akazi ko kubungabunga umutekano ndetse no kurengera ubuzima bw’abanyarwana.abo bahanzi bahanywe kuko batari hejuru y’amategeko.twese dufatanye guhashya umwanzi waduteye acike Burundi ariwe Covid19
Ahaaaaa ntakundi nibyo
Ewan ni babate muri yombi kbsa kuko amabwiriza yo kwirinda corona aba agomba gushyirwa mu bikorwa kuti buri wese
Turabashimiye kubwibiganiro byiza mutugezaho, muzadukorere ikegeranyo kuri yohana inshuti ya yesu watawe kukirwa Patmos. Murakoze
Urabe wumva birenjye Ni wowe ubwirwa !!
"Ntirenganya"
Ubundise aba Bari hejuru yamategeko ?!!! Bari bitwaje iki ubwo ? Birashoboka ko badakurikir amakuru. Nibabigishe uko birinda covid-19
Iryo tsinda turarikunda ariko nabagira inama yokwihangana bagakora reption byaramuka bamfunguye bagakora concert tukaza twese niyonka turabakunda!!