Abahanzi bo muri Tuff Gang batawe muri yombi nyuma y’uko Polisi ihagaritse igitaramo cyabo

Abahanzi bo muri Tuff Gang batawe muri yombi, igitaramo cyabo kirahagarikwa, kikaba ari igitaramo bari bahuriyemo cyari gikurikiwe n’abarenga 1000 ku rubuga rwa YouTube. Barazira kuba batubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Abahanzi bagize itsinda rya Tuff Gang mu bihe bya kera bagitangira umuziki
Abahanzi bagize itsinda rya Tuff Gang mu bihe bya kera bagitangira umuziki

Ni igitaramo cyari gikurikiwe na benshi ahanini kubera uburyo cyamamajwemo ko kizahuriza hamwe abasore batanu bahoze mu itsinda rya Tuff Gang bari bamaze igihe badahurira hamwe barimo Bull Dogg, Fireman, Green P, Jay Polly na P Fla.

Mu gihe Bull Dogg na Fireman bari bakimara kuririmba, uwari uyoboye iki gitaramo yagarutse ku rubyiniro avuga ko bibaye ngombwa ko igitaramo gisubikirwa aho cyari kigereye abari bakurikiye bagwa mu kantu, itsinda ry’abacuranzi rya Symphony rihita riva ku rubyiniro igitaramo gihagarara gutyo.

Ntabwo abantu bahise basobanukirwa ikibaye, gusa igitaramo cyaberaga ahantu hegeranye kandi bigaragara ko abari aho cyaberaga bari benshi ku buryo nta ntera ya metero yari iri hagati y’abantu, ndetse hari n’abatari bambaye udupfukamunwa.

Polisi ubwo yahageraga, yahise ita muri yombi abahanzi bose n’abateguye iki gitaramo, bahita bajyanwa kuri Stade ya Kicukiro.

Uko byagaragaraga mu mashusho yo kuri murandasi, itsinda ricuranga ni ryo ryonyine ryari ryambaye udupfukamunwa mu gihe abandi basigaye batari batwambaye kandi bagahererekanya indangururamajwi, ibintu bihabanye cyane n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Abari bakurikiye iki gitaramo bagaragaje ko bari bishimiye kongera kubona abagize iri tsinda baririmbira hamwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Urabe wumva birenjye Ni wowe ubwirwa"ntirenganya"

inyanjayamazuku yanditse ku itariki ya: 26-05-2020  →  Musubize

Nibyiza ko police y’igihugu cyacu ikomeje akazi ko kubungabunga umutekano ndetse no kurengera ubuzima bw’abanyarwana.abo bahanzi bahanywe kuko batari hejuru y’amategeko.twese dufatanye guhashya umwanzi waduteye acike Burundi ariwe Covid19

Naphtal yanditse ku itariki ya: 25-05-2020  →  Musubize

Ahaaaaa ntakundi nibyo

Felicien yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Ewan ni babate muri yombi kbsa kuko amabwiriza yo kwirinda corona aba agomba gushyirwa mu bikorwa kuti buri wese

Bikorimana john yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Turabashimiye kubwibiganiro byiza mutugezaho, muzadukorere ikegeranyo kuri yohana inshuti ya yesu watawe kukirwa Patmos. Murakoze

John yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Urabe wumva birenjye Ni wowe ubwirwa !!
"Ntirenganya"

inyanjayamazuku yanditse ku itariki ya: 26-05-2020  →  Musubize

Ubundise aba Bari hejuru yamategeko ?!!! Bari bitwaje iki ubwo ? Birashoboka ko badakurikir amakuru. Nibabigishe uko birinda covid-19

Norbert yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Iryo tsinda turarikunda ariko nabagira inama yokwihangana bagakora reption byaramuka bamfunguye bagakora concert tukaza twese niyonka turabakunda!!

Alex yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka