Nsengiyumva (Igisupusupu) mu yindi shusho: Amafoto

Umuhanzi Nsengiyumva François ufashwa n’inzu ya Boss Papa ya Alain Mukurarinda, yagaragaje impinduka zatunguye benshi mu mafoto yashyizwe hanze yahinduye ibara ry’umusatsi we, yambaye imikufi myinshi mu ijosi, yifotoza yambaye imyenda yo gukinana Basketball ndetse binagaragara ko afite amaherena ku matwi.

Ni amafoto yatangaje benshi bayabonye ku mbuga nkoranyambara, bamwe bishimira impinduka kuri uyu muhanzi utangiye gukura, abandi bagaragaza ko bitari ngombwa guhindura byinshi ku mubiri we.

Umukozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri iyi nzu ya Boss Papa, yabwiye Kigali Today ko aya mafoto yafashwe hagamijwe kwamamaza indirimbo nshya y’uyu muhanzi yitwa “Isubireho” aririmbamo umukobwa witwa Mukamana wari ufite imyitwarire mibi.

Ni indirimbo icuranze mu buryo bwa kizungu buvanze na gakondo, aho umuduri wiganza, ikumvikanamo ubutumwa bwenda kumera neza nk’ubwo mu ndirimbo “Mariya Jane” yamamaye ku izina rya Igisupusupu.

Ku bijyanye no guhindura imisatsi, amaherena n’ibindi, Amandine ushinzwe kwamamaza ibikorwa yagize ati “Nta kidasanzwe, ni uko twashakaga guhindura uko abantu basanzwe bamubona.”

Abajijwe niba bizahinduka ubwo indirimbo izaba imaze kwamamara, yagize ati “Bizaterwa n’uko tuzabona ibintu. Ni nk’uko wakwiyogoshesha ukamaraho, umusatsi wamara gukura ukongera ukiyogoshesha ku bundi buryo.”

Ku mbuga nkoranyambaga, Nsengiyumva yagaragaye mu mashusho arimo ashimira inzu ya Alain Muku, avuga ko uyu mugabo yahinduye ubuzima bwe akamuvana mu mwuga wo guhinga no guca inshuro mu masoko, ubu akaba ari umuhanzi urangamiwe na benshi mu bakunda umuziki.

Amafoto: Boss Papa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nagendere kundangagaciro z’Umunyarwanda kuko arakuze, ntiyishing’urubyiruko rw’ubu, munaduhe amakuru ye neza twari tuziko afunze.

Mujyarugamba yanditse ku itariki ya: 17-07-2021  →  Musubize

Umuhanzi agomba guhanga no kwinyuraho.

Alias yanditse ku itariki ya: 21-06-2020  →  Musubize

nihatari kabisa heeee

RUHUMURIZA yanditse ku itariki ya: 20-05-2020  →  Musubize

Uwomusaza barimokumushukape. nibamwigishe kwiyubaha,atange urugerorwiza kubo aruta.

Nsabimana alexis yanditse ku itariki ya: 19-05-2020  →  Musubize

Umuntu washutse uwo Musaza ntago amukunda kbsa! Nagurishe impeta imwe agure Iryinyo ariko.

Aly Junior yanditse ku itariki ya: 19-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka