Platini yasobanuye uburyo indirimbo ‘Ya Motema’ yabaye iya Nel Ngabo

Indirimbo yitwa ‘Ya Motema’ ya Nel Ngabo ari kumwe na Platini P iri mu zambere Platini yaririmbyemo agitangira kuririmba wenyine.

Nk’uko abisobanura, ntabwo byamufashe igihe kirekire cyane kuyiririmba. Agira ati “Nari ndi muri studio ndirimba ako kantu k’inyikirizo (refrain) ‘eza affaire ya motema’ Clement aragacuranga. Ahita ahamagara Nel Ngabo ati ngwino muri studio hari indirimbo iri hano kandi uyigiyemo yaryoha”.

Iyi ndirimbo ariko si iya Platini ahubwo ni iya Nel ngabo, nkuko Platini abisobanura, ati “Nari ntaratangira kuririmba njyenyine ni yo mpamvu iyi ndirimbo ari iya Nel”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka