The Ben azaririmba mu gitaramo azahuriramo n’abahanzi 16 barimo Davido

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben agiye kuririmba mu gitaramo cyiswe ‘Hope for Africa’ kizaba ku itariki 31 Gicurasi 2020 azahuriramo n’abahanzi bakomeye barimo Davido, Mr Flavour, Sarkodie Ykee Benda n’abandi bahanzi bakomeye bo muri Afurika.

Ikigo cy’Abanyafurika y’Epfo cyitwa MultiChoice Africa gicuruza amashusho ku ikoranabuhanga ni cyo cyateguye iki gitaramo hagamijwe gukusanya inkunga izafasha imiryango yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19, ariko bafatanya na Africa Music Fest na One Africa Global Foundation.

Ni igitaramo cyahurijwemo abahanzi 16 b’ibyamamare bo muri Afurika bafite amazina azwi kurusha abandi, mu Rwanda The Ben akaba ari we watoranyijwe kuririmba muri iki gitaramo.

Mu kiganiro yagiranye na KT Press, The Ben yagize ati “Ni igihe cya Afurika cyo gufatanya Abanyafurika bagashaka ibisubizo by’abavandimwe babo. Nanjye rero nishimiye guhagararira igihugu cyanjye u Rwanda.”

Umuhanzi Davido wo muri Nigeria aha yari mu gitaramo yakoreye i Kigali muri Werurwe 2020
Umuhanzi Davido wo muri Nigeria aha yari mu gitaramo yakoreye i Kigali muri Werurwe 2020

The Ben yavuze ko yiteguye gukora igitaramo hamwe n’abacuranzi be ndetse n’ikipe imufasha, akavuga ko azatanga icyo afite cyose mu muziki ngo ashimishe abazakurikira iki gitaramo.

Igitaramo The Ben aririmbamo kuri iki cyumweru, kiratangira saa moya z’umugoroba kirangire saa yine kinyujijwe ku mirongo ya Murandasi y’ikigo MultiChoice Africa buri muhanzi akaba azaririmbira mu rugo iwe, kubera gahunda yo kuguma mu rugo.

Aba ni bo bahanzi bazaririmba hamwe na The Ben muri iki gitaramo
Aba ni bo bahanzi bazaririmba hamwe na The Ben muri iki gitaramo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka