The Ben azaririmba mu gitaramo azahuriramo n’abahanzi 16 barimo Davido
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben agiye kuririmba mu gitaramo cyiswe ‘Hope for Africa’ kizaba ku itariki 31 Gicurasi 2020 azahuriramo n’abahanzi bakomeye barimo Davido, Mr Flavour, Sarkodie Ykee Benda n’abandi bahanzi bakomeye bo muri Afurika.

Ikigo cy’Abanyafurika y’Epfo cyitwa MultiChoice Africa gicuruza amashusho ku ikoranabuhanga ni cyo cyateguye iki gitaramo hagamijwe gukusanya inkunga izafasha imiryango yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19, ariko bafatanya na Africa Music Fest na One Africa Global Foundation.
Ni igitaramo cyahurijwemo abahanzi 16 b’ibyamamare bo muri Afurika bafite amazina azwi kurusha abandi, mu Rwanda The Ben akaba ari we watoranyijwe kuririmba muri iki gitaramo.
Mu kiganiro yagiranye na KT Press, The Ben yagize ati “Ni igihe cya Afurika cyo gufatanya Abanyafurika bagashaka ibisubizo by’abavandimwe babo. Nanjye rero nishimiye guhagararira igihugu cyanjye u Rwanda.”

The Ben yavuze ko yiteguye gukora igitaramo hamwe n’abacuranzi be ndetse n’ikipe imufasha, akavuga ko azatanga icyo afite cyose mu muziki ngo ashimishe abazakurikira iki gitaramo.
Igitaramo The Ben aririmbamo kuri iki cyumweru, kiratangira saa moya z’umugoroba kirangire saa yine kinyujijwe ku mirongo ya Murandasi y’ikigo MultiChoice Africa buri muhanzi akaba azaririmbira mu rugo iwe, kubera gahunda yo kuguma mu rugo.

Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|