Gutandukana na Diamond byarushijeho kuzamura urwego rwa Harmonize

Hagiye gushira umwaka umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania asezeye mu nzu ya Wasafi ya Diamond Platnumz, nyamara byagaragaye ko nyuma yo gutandukana n’iyi nzu, Harmonize yateye imbere ku buryo ubu ari umwe mu bahanzi bubashywe muri Afurika akaba yaranabiboneyemo amafaranga.

Harmonize (w'imisatsi y'umweru) na Diamond Platinumz baratandukanye nyuma yo kumara igihe bakorana muri muzika
Harmonize (w’imisatsi y’umweru) na Diamond Platinumz baratandukanye nyuma yo kumara igihe bakorana muri muzika

Byavuzwe ko icyatandukanyije Diamond na Harmonize ari uko mu ndirimbo “inama” bahuriyemo, Diamond yaririmbye izina ry’umutaliyanikazi witwa Sarah Michelotti ukundana na Harmonize ngo yaryamanye n’umusore wahoze ashinzwe umutekano w’aba bahanzi.

Ibi Harmonize yabifashe nko kutubaha ubuzima bwite bw’umukunzi we, ndetse ashyamirana na Diamond cyane kugeza ubwo bafata icyemezo cyo gutandukana.

Hari n’andi makuru yavuzwe ko izi nshuti za kera zapfuye amafaranga yavaga mu bihangano byabo no mu bitaramo, kuko ngo Diamond yakoreshaga amazina y’aba basore bahoze mu nzu ye, akinjiza amafaranga menshi nyamara akabagenera make bigaragara nko kubahenda ubwenge.

Ibyavuzwe byose nta na kimwe cyizewe ko kwaba ari ukuri kwa nyako, ariko ikizwi ni uko Harmonize yaciwe amafaranga y’uko yivanye mu masezerano yari afitanye na Wasafi, ariko ayatanga bwangu kugira ngo ahite ashinga inzu ye yitwa ‘Konde’.

Nyuma yo gushinga iyi nzu, Harmonize yabonye amafaranga menshi, ndetse yatangiye kwigurishiriza ibihangano bye mu gihe mbere byagurishwaga n’inzu ya Wasafi, atangira no gukora amasezerano ye y’akazi, anatumirwa mu bitaramo bikomeye.

Ibinyamakuru byandika imyidagaduro muri Tanzania, bihwihwisa ko nyuma y’umwaka umwe uyu musore amaze yikorana umuziki, yahise yinjiza hafi miliyoni y’amadolari, mu gihe mu myaka yose yari amaze muri Wasafi yatahiraga kuba ikirangirire gusa ariko amafaranga akinjira muri Wasafi.

Gutandukana na Wasafi byanamushyize ku gitutu cyo gukora cyane, kuko ubu amaze gutunganya imizingo (albums) ibiri harimo umwe wamaze kujya hanze, naho mu bindi yungutse, ni uko kuva yashinga inzu ya Konde yahise yigarurira imitima y’abategetsi bakuru muri Tanzania barimo na John Pombe Magufuli uyoboye iki gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MUHAGIRI NA RAYON SPORT BIGEHE?.

JAPORO yanditse ku itariki ya: 19-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka