Igitaramo cya Tuff Gang cyongeye gusubikwa

Igitaramo cya Tuff Gang cyongeye gusubikwa ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko icyo bari bakoze mbere cyahagaritswe kitarangiye abagize iri tsinda n’abateguye igitaramo bakanarazwa muri Stade ya Kicukiro.

Ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020 nibwo Tuff Gang yari yitezweho gushimisha abayikundaga binyuze mu gitaramo cyari cyatangiye kirimo kubera kuri YouTube, ariko gisubikwa hamaze kuririmba Bull Dogg na Fireman gusa, abandi bahita bakusanywa na Polisi barara muri Stade ya Kicukiro kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu ma saa kumi n’imwe z’urukerera rwo ku Cyumweru, nibwo abateguye iki gitaramo barekuwe barataha, bahita bongera kwamamaza ko iki gitaramo kizasubukurwa kuri uyu wa mbere tariki 25 Gicurasi 2020 saa munani z’Igicamunsi.

Gusa ubwo igitaramo cyongeraga gusubukurwa, hari abagendeye ku byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko ibitaramo bitemewe, impungenge ziba zose bibaza ko kitaza kuba.

Ubwo haburaga iminota mike ngo iki gitaramo cyongere kibe, abari bagiteguye batangaje ko kitakibaye, bongera gushyira amafoto hanze agira ati "Cancelled" bivuga ko cyasubitswe.

Gusubikwa kw’igitaramo cya mbere byavuzwe ko byaturutse ku kuba ahakorerwaga igitaramo bari bahahuriye ari benshi kandi bamwe batambaye udupfukamunwa ndetse batanasize intera hagati y’abantu n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka