Video: Kuba Depite no gukora umuziki Hon. Uwumukiza abifatanya ate?

Mu myaka mike ishize, hagiye hagaragara abahanzi batandukanye bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba binjira mu nzego z’ubuyobozi, bamwe bakaba Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Depite Françoise Uwumukiza
Depite Françoise Uwumukiza

Uyu we ni Depite wahisemo kwinjira mu buhanzi agakora indirimbo zijyanye n’ubukangurambaga kuri gahunda zitandukanye z’igihugu.

Yitwa Hon. Françoise Uwumukiza akaba ari umwe mu badepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Kumenya ko yifitemo impano yo guhanga indirimbo no kuririmba yabimenye mu gihe cya guma mu rugo, ubwo abantu bose basabwaga kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Amaze gushyira hanze indirimbo 17 yakoze mu gihe cy’amezi ane gusa, hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa karindwi.

Muri izo ndirimbo, harimo eshanu yashyikirije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase mu cyumweru gishize.

Depite Françoise Uwumukiza mu kiganiro na Minisitiri Shyaka
Depite Françoise Uwumukiza mu kiganiro na Minisitiri Shyaka

Hari n’indi imwe yageneye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Ibi byose ngo ntabwo abikora nk’ubucuruzi ngo ahubwo ni ugutanga umusanzu we mu gushyigikira gahunda zitandukanye z’igihugu.

Afite undi mushinga wo gukora umuzingo w’indirimbo 12 akazazishyikiriza Kiliziya Gatolika mu rwego rwo gushima ibyo Imana yamukoreye ndetse n’aho Abanyarwanda bageze biteza imbere. Muri zo, icyenda yarangije kuzandika, akaba asigaje kujya muri studio kuzitunganya.

Reba ikiganiro Hon. Françoise Uwumukiza yagiranye na Kigali Today muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abanyamakuru n’abahanzi dufite uruhare rukomeye mu kurushaho kubaka u Rwanda twifuza no kurumenyekanisha ku bataruzi cyangwa baruzi nabi. Turakangurirwa rero kwihatira kugorora amateka yagoretswe ku bushake n’abari babifitemo inyungu zabo bwite.

Warakoze Richard Kwizera ku kiganiro cyubaka twagiranye ku itariki 14/11/2020 ubwo wansangaga mu rugo.

Dukomeze ubufatanye twirinda icyorezo cya Koronavirus.

Uwumukiza Francoise yanditse ku itariki ya: 16-11-2020  →  Musubize

ni ukuri ni byiza

alias yanditse ku itariki ya: 15-11-2020  →  Musubize

ndamukunze cyaneeee nshimye ko azashimira na Yezu amutura indirimbo na kiliziya ya mwibarutse
akomeze kwaguka muri nyagasani.

mr Bean yanditse ku itariki ya: 15-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka