Indirimbo ‘In Da Club’ ya 50 Cent imaze kurebwa inshuro miliyari kuri YouTube

Indirimbo ‘In Da Club’ y’umuhanzi Curtis James Jackson III wamamaye ku izina ry’ubuhanzi rya 50 Cent yinjiye mu mubare w’indirimbo zimaze kurebwa inshuro nyinshi.

50 Cent abaye umwirabura wa kabiri ugeze kuri aka gahigo nyuma ya Whitney Houston na we ufite indirimbo yitwa “I Will Always Love You” yarebwe inshuro zisaa miliyari.

50 Cent abaye kandi uwa kabiri mu bakora umuziki wo mu njyana ya RAP ugeze kuri iyi ntera. Und muraperi wayigezeho ni Eminem mu ndirimbo ye “Without Me” yabaye iya mbere mu kuzuza inshuro miliyari yarebwe, gusa nyuma yayo Eminem afite izindi ndirimbo zagiye zirebwa inshuro zirenze miliyari.

‘In Da Club’ ni indirimbo yakozwe mu mwaka wa 2003 ikaba iri ku rutonde rw’indirimbo nke zabayeho mbere ya YouTube (yashinzwe muri 2006) zabashije gushyirwa kuri YouTube zikaba zimaze kurebwa inshuro zisaga miliyari.

Uyu muhanzi 50 Cent abinyujije kuri Twitter, yishimiye iyi ntambwe agezeho, avuga ko atari ibintu bibi ku muntu nka we.

Reba hano munsi indirimbo In Da Club ya 50 Cent

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka