Amashusho n’amagambo nk’iby’abakundana mu ndirimbo Karasira yatuye Hon. Rutaremara

Ifoto ya Hon. Tito Rutaremara asoma ku itama umuhanzikazi Clarisse Karasira ni imwe mu mafoto yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga. Ni ifoto yakuwe mu mashusho y’indirimbo uyu muhanzikazi yise “Rutaremara” igamije gutaka ibigwi uyu musaza wakunze kuvuga ko yikundira imiririmbire y’uyu muhanzikazi n’injyana gakondo aririmbamo.

Mbere y’uko indirimbo yose isohoka, habanje gucicikana agace kayo karimo amashusho agaragaza Rutaremara na Karasira bambaye umukenyero batambuka ku ngazi, bageze aho bicara Muzehe Tito asoma ku itama rya Karasira.

Ni indirimbo igaragaramo kwirekura cyane bitari bimenyerewe ku banyacyubahiro, ariko ikanumvikanamo gushimagiza ubutwari bwa Tito anashimirwa ko yabaye urumuri rw’abakiri bato.

Mu ndirimbo, hari aho Karasira agira ati “Rutaremara wampaye byose ay’ibambe ukwiriye ibyiza. Rutaremara wampaye umutima yewe nsanze uri ingabirano. Uri ingabire”

Amagambo menshi agize iyi ndirimbo, ni ayo gushimagiza uyu munyacyubahiro usanzwe ukunda injyana zirimo umuco gakondo, dore ko na Clarisse atahwemye kuvuga ko akunda uyu musaza.

Hari n’aho Karasira yagize ati “Iyaguhanze, ntibyayigwiririye. Iyaguteye ni na yo ikuhirira. Yakugenje uko yabishatse, nguko uko twakumenye. Iyakunyujije mu nzira y’inzitane yaguhaye umutima rutare. Yarakuzigamye nk’icyanzu cy’abato. Ejo heza ndahabona. Ugira umukunda ntagira umususu, siba gusuhererwa susuruka. Iyo nseko yawe nisesekare. Burya useka neza mutakwasuku.”

Reba indirimbo “Rutaremara” ya Clarisse Karasira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byakabaye byiza umuntu wese ukorera Leta atarengeje imyaka 60 mu kazi.Kubera ko abayirengeje Ubwonko bwabo budakora neza.Bituma bakora amakosa menshi.Kandi byagabanya ubushomeli.Abasaza benshi bakoreye Leya baba bafite imitungo yatuma babaho,utibagiwe Pension nini bahembwa buri kwezi.
Ikibabaje nuko banga kurekura,bakabeshya Abasore ngo “ni mwe Rwanda rw’ejo”.Nyamara ntibababise mu kazi.This is Injustice in this world !!!

gatare yanditse ku itariki ya: 26-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka