Umuhanzikazi wo muri DR Congo Tshala Muana yafunzwe kubera indirimbo ye

Tshala Muana, umuhanzikazi w’icyamamare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo), yafashwe n’abashinzwe umutekano avanwa iwe ku wa mbere tariki 16 Ugushyingo 2020 nk’uko byemezwa n’ushinzwe ibikorwa bye.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Claude Mashala ushinzwe ibikorwa bya Tshala Muana yavuze ko uyu muhanzi yakuwe iwe mu rugo mu gitondo.

Kugeza ku mugoroba wo ku wa mbere, Tshala Muana yari akiri ku biro by’igihugu bishinzwe iperereza i Kinshasa, ibyo biro bikaba bitahise bitangaza impamvu yo gufata uyu muhanzi.

Mashala ushinzwe ibikorwa bye, yavuze ko Tshala Muana yafashwe kubera ibivugwa ku ndirimbo ye nshya yise "Ingratitude" bivuze indashima.

Bamwe mu bari hafi ya Perezida Félix Tshisekedi bavuga ko muri iyo ndirimbo, Tshala Muana yavugaga ko ubuyobozi yabuhawe na Joseph Kabila yabugeraho akamutera umugongo.

Muri iyi ndirimbo, ntaho umuhanzi ubwe avuga izina Félix Tshisekedi cyangwa Joseph Kabila.

Claude Mashala avuga ko muri iyo ndirimbo Tshala Muana ukomoka mu ntara ya Kasaï yaririmbaga ubuzima bwe bwite.

Tshala Muana w’imyaka 62 y’amavuko ni umuhanzi uzwi cyane muri muzika ya DR Congo no mu karere kubera indirimbo ze zakunzwe cyane nka Karibu yangu, Chena cyangwa Dezo Dezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka