Shaddyboo uko abantu bamuvuga si ko ari - Platini P

Umuhanzi Platini P uherutse gushyira hanze indirimbo ye nsha yitwa ‘Atansiyo’, yagaragaye ku mafoto ari kumwe na Shaddyboo, avuga ko abantu bamuvuga uko atari.

Platini P na Shaddyboo
Platini P na Shaddyboo

Mu minsi ishize hagaragaye amafoto ya Platini P, ari kumwe na Shaddyboo bituma abantu benshi bibaza niba nta kindi kiri hagati yabo. Platini yavuze ko ari akazi kabahuza n’umubano usanzwe.

Ati “Shaddyboo ikiduhuza ni akazi n’izindi gahunda zitandukanye ariko nta z’urukundo zirimo nk’uko abantu babiketse kubera amafoto”.

Platini avuga ko Shaddyboo ari umuntu mwiza, bitandukanye n'abamufata ukundi
Platini avuga ko Shaddyboo ari umuntu mwiza, bitandukanye n’abamufata ukundi

Abajijwe ku bivugwa kuri Shaddyboo, Platini yavuze ko ibyo bavuga ntaho bihurira n’uwo ari we. Ati “Shaddyboo ni umuntu mwiza ugira ikinyabupfura, ucisha make ndetse ukunda gusabana. Abamuvuga ukundi ni uko baba batamuzi, na we ubwe ibyinshi bamuvuga ntaba abizi, yewe n’ingero bamutangaho ntazo aba azi”.

Mu kiganiro na KT Radio yagiranye na Platini P, yari arimo asobanura indirimbo ye aherutse gushyira hanze yitwa ‘Atansiyo’. Avuga ko atari indirimbo y’ubutumwa bwihariye ahubwo ari iyo kwishimisha kurusha ibindi.

Platini P yavuze ku ndirimbo ye 'Antansiyo'
Platini P yavuze ku ndirimbo ye ’Antansiyo’

Ati “Uyumvise irimo injyana ibyinitse kurusha uko wakumva ikindi, ariko mvugamo n’umusore ukunda agakabya”.

Iyi ndirimbo yakorewe amashusho n’umusore Cedric Dric, ikorerwa i Dubai mu butayu. Mu mashusho yayo hagaragaramo umukobwa witwa Cycy.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka