Mexance yashyize hanze indirimbo ikebura abibwira ko barusha abandi amahirwe

Umuhanzi Mexance Irakunda yaririmbye indirimbo yise “Niyibigena” agamije kwigisha abantu bose ko nta muntu uhitamo ubuzima avukiramo kandi ko ubuzima buhinduka igihe cyose bitewe n’uko umuntu yabukoresheje.

Mexance mu ndirimbo ye Niyibgena, asaba abantu kwiyoroshya kuko byose ari Imana ibigena
Mexance mu ndirimbo ye Niyibgena, asaba abantu kwiyoroshya kuko byose ari Imana ibigena

Mexance ngo ntabwo yaririmbye ubuzima bwe bwite, ahubwo yaririmbye ubuzima abantu babamo umunsi ku munsi aho usanga umwe avukira ahantu heza undi akavukira mu bakene rimwe na rimwe agasazana iryo pfumwe. Ngo hari n’abagera aho bakagira ubuzima bwiza bakibagirwa ibihe bibi baciyemo.

Yagize ati “Birababaza kumva umuntu wibwira ko ubuzima bwe yabuharaniye kuko yavutse heza, ugasanga undi ahorana agahinda kuko yavutse nabi, buriya byose ni Imana ibigena. Bibabaza kurushaho iyo wavutse nabi wakira ukibagirwa aho wavuye”.

Mexance yumva ko indirimbo zose zikwiye kuba zitanga ubutumwa bwigisha abantu aho kubayobya akaba ari na wo murongo yihaye. Bituma hari abahanzi ajya aha indirimbo yahimbye kugira ngo batambutse ubwo butumwa.

Yagize ati “Habura ubushobozi ngo dusohore indirimbo zacu nkirinda ko indirimbo yasohoka uko ntayishaka, mfite indirimbo nyinshi hari benshi njya mpa indirimbo zanjye kandi bazibyaza umusaruro. Ni byiza ko duhanga ibifitiye sosiyete akamaro”.

Mexance ni umwe mu bahanzi bazwiho gususurutsa imbaga mu birori bitandukanye, akaba umwe mu banyura abajya bagenda mu mahoteli atandukanye. Mexance azwi muri Gakondo icurangwamo na ba Masamba Intore.

Reba indirimbo Niyibigena ya Mexance

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka