Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba yaba yarabonye uwo bakundana
Amakuru akomeje kuvugwa ko uwahoze ari umukunzi wa Safi Madiba yaba yarabonye undi mukunzi mushya akaba ari umuproducer witwa Sano Panda.

Hari amakuru avugwa ko nyuma y’aho uyu mugore atandukaniye na Safi Madiba, yakomeje kugira intimba ku mutima no kwigunga bitewe no kubura uwo bambikanye impeta.
Ubu rero asigaye agendana kenshi ndetse agasura kenshi uyu musore Sano Panda akaba ari musaza w’umuhanzi Alyn Sano, ibintu kandi ngo bikaba bigeze kure mu rukundo rwabo, ndetse mu gihe cya vuba akaba ashobora kuzamwambika impeta y’urukundo rudashira.
Sano Panda ntabwo ahakana cyangwa ngo yemeze aya makuru, gusa avuga ko mu gihe cya vuba abatu bazaba bamenye ukuri ku bibavugwaho.

Yagize ati “Aya makuru ntacyo nayavugaho, gusa Judith ni inshuti yanjye nta kindi natangaza ku birenze ibyo, niba koko dukundana ubwo abantu bazaba babimenya kandi niba atari na byo abantu bazabimenya, ubundi urukundo ni urw’abantu babiri mutegereze muzaba mumenya ukuri”.
Kugeza magingo aya ntabwo twabashije kuvugisha Judith ngo atubwira ibibavugwaho, naramuka agize icyo atubwira tuzakibagezaho.
Ohereza igitekerezo
|
Iyo wakoze sponsorship ukinjiza umuntu Canada.wongera kwemererwa nyuma yimyaka 5. Kdi nabwo si automatic, cyane cyane iyo ibya mbere byanze.🤔
Hahahhh les gens sont vraiment fous!
Inkuru y’impimbano nk’iyi igamije iki? Claude wayanditse nagende bamukorere indi ndirimbo nshya ku buntu!! Judith anteye agahinda.....ibi bibaye ari ukuri atari ukwikina Sano amenyereweho ryaba ari ishyano Judith agushije kuko kubana n’uyu mubeshyi w’umwiyemezi biteye agahinda!!
Yewe Judith we nakubwira ko uhuye n’uruva gusenya pe!! Uyu Sano nta muntu umurimo ndakurahiye: umujura, umubeshyi, umwiyemezi ugenda avuga ko yagenze amahanga kandi atararenze Uganda na Burundi, uhora avuga ko yize amashuri arenze kandi atararenze senior 2, uhora asimburanya abakobwa n’abagore, uwo bahora birukana mu nzu akodesha ahinduranya kubera kunanirwa kwishyura, uhora abeshya abana ko abigisha umuziki kandi ko azabakorera indirimbo yarangiza akabakwepa kandi bamwishyuye,......uzicuza kuko Sano icyo akeneye ni uko nawe umugeza Canada!! Kandi we muzatandukana yarakwicishije inkoni nk’izo yahoraga ahonda uwo baheruka gutandukana!!