Umuhanzi Muchoma yafashe icyemezo cyo kurega icyamamare Harmonize

Umuhanzi Muchoma Mucomani yatangaje ko yamaze kwandikira abashinzwe umuhanzi w’Umunyatanzaniya Harmonize, abasaba ibisobanuro ndetse akaba yiteguye kurega mu gihe yaba atabihawe.

Umuhanzi Muchoma aravuga ko agiye kurega Harmonize
Umuhanzi Muchoma aravuga ko agiye kurega Harmonize

Ibi bije nyuma y’uko uyu muhanzi ashinja Harmonize kuba yarashishuye indirimbo ye yitwa ‘Umutoso’, bigatuma nyuma y’uko indirimbo ye isohotse bimuteza igihombo ndetse abakunzi be bakamubwira ko ashobora kuba ari we washishuye Horminize.

Yagize ati “Namaze gufata icyemezo cyo kurega uyu muhanzi mu gihe ibyo nandikiye abamushinzwe (management ye) baba batabimpereye ibisobanuro bifatika, tuzamurega kuri youtube cyangwa no mu nkiko kuko yaratwangirije cyane”.

Umuhanzi Muchoma Mucomani avuga ko indirimbo ‘Umutoso’ akimara kuyihimba yifuje gukorana n’abahanzi batandukanye barimo na Harmonize, The Ben n’abandi, akaba yarahise ayoherereza Harmonize n’abandi, ni ho rero uyu muhanzi yahise ayumvira ahita akora iye ku giti cye.

Harmonize bivugwa ko yashishuye indirimbo ya Muchoma
Harmonize bivugwa ko yashishuye indirimbo ya Muchoma

Yagize ati “Narayimuhaye ngo tuzakorane ahita afatamo bimwe mu bice byayo akora indirimbo yise ‘Ushamba’, The Ben we yarayikunze yemera ko dukorana ntabwo ari twe twashishuye Hormonize ahubwo ni we wabikoze”.

Muchoma avuga ko indirimbo ‘Umutoso’ ubundi iba ivuga umukobwa mwiza uteye neza akaba yarayikoze kugira ngo arate ubwiza bw’umukobwa kandi amare irungu abantu muri ibi bihe isi ikomeje guhangana n’icyorezo cya Covid-19, cyane ko ari indirimbo nziza kandi ibyinitse neza.

Muchoma aherutse gusaba imbabazi abakunzi be kuri KT Radio z’uko mu ndirimbo iheruka yise ‘Ni Ikibazo’ yatwitse bibiliya yera agamije kwerekana ko hari abakiristu batwika bibiliya kuko banyuranya n’ibyo ibigisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niyandikire YouTube ibe ihagaritse uyo ndirimbo mugihe iperereza rigikorwa

kay yanditse ku itariki ya: 24-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka