Mike Kayihura ari mu 10 bahatanira igihembo cya ‘RFI Prix Decouvertes’

Nyuma y’amaojongora yakozwe n’akanama nkemurampaka, Umunyarwanda Mike Kayihura ari mu bantu 10 bari guhatanira amahirwe yo gutwara igihembo cya RFI Prix Decouvertes.

Mike Kayihura ari mu 10 bahatanira igihembo cya ‘RFI Prix Decouvertes'
Mike Kayihura ari mu 10 bahatanira igihembo cya ‘RFI Prix Decouvertes’

Mike Kayihura ageze mu icumi banyu bari guhatanira iki gihembo nyuma y’ukwezi atangiye uru urugendo. Yaranditse asaba kujya mu bazabona aya mahirwe atangwa na radio y’Abafaransa RFI. Muri benshi bari babisabye yageze muri 60 batoranyijwe nyuma y’amajonjora.

Hongeye kubaho andi majonjora hagendewe ku ndirimbo buri muhanzi yatanze, Mike yatanze indirimbo ye yitwa ‘Sabrina’ yakoranye na Kivumbi.

Aho amarushanwa ageze, kugira ngo haboneke uzegukana intsinzi birasaba gutora. Uzagira menshi ni we uzatwara iki gihembo.

Kuri ubu Mike Kayihura uri gukora ku ndirimbo ziri kuri album ye ya kabiri ahanganye n’abandi bahanzi batandukanye harimo Shan’L wo muri Gabon, Nix Ozay wa Kongo Kinshasa na Young Ace Wayé bo muri Kongo Brazaville, Moonaya, Jside B na Mamy Cruz bo muri Senegal, D6BEL wa Tchad, Yerewolo wa Mali na Manamba Kanté wo muri Guinee.

Iki gihembo cya RFI Prix Decouvertes cyatwawe na Yvan Buravan wagitsindiye muri 2018, agakora ibitaramo bitandukanye muri Afurika, icya nyuma kikabera i Paris mu Bufaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Woaw nic kbx nishema kuba habonetsemo umunya Rwanda murabo icumi kbx congz kuri kivumbi ndamwemera Sana😬😬

Alias yanditse ku itariki ya: 18-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka