Nyuma yo gutwika Bibiliya, umuhanzi Muchoma Mucomani yasabye imbabazi
Ubwo yari ari mu kiganiro cya Buracyeye cya KT Radio, umuhanzi Muchoma Mucomani apfukamye azamuye amaboko asaba imbabazi abantu bababajwe no kuba mu ndirimbo ye ‘Ni Ikibazo’ yaragaragaye ashwanyaguza Bibiriya, akayitwika akanayihamba.

Muchoma avuga ko atari agambiriye kubabaza abamukunda ahubwo yashakaga kwerekana ko bamwe mu bakirisitu bitwaza Bibiriya cyane, ariko aho kuyikoresha mu gukora ibyiza ngo ibiyirimo bibabere urugero, bakayitatira, bagakora ibikorwa bibi birimo inzangano, ubujura, ubugome n’ibindi.
Yagize ati “Ntabwo nashwanyaguje Bibiliya byo kuyitesha agaciro ahubwo nabikoze nerekana ko hari abakirisito bahorana Bibiliya bagakora ibikorwa bihabanye na yo kandi biyitesha agaciro, bakayitwika mu bikorwa byabo bakayishwanyaguza uko bwije n’uko bukeye. Icyo nakoze ni ukwishyira mu mwanya w’uwo mukirisitu gito mbyereka abantu”.
Muchoma asaba imbabazi abafana be ndetse akabasaba gukomeza kumushyigikira bagakunda indirimbo kandi agasaba n’Imana imbabazi.

Yagize ati “Ni ubwa mbere ngiye gusaba imbabazi abo nababaje bose ariko jyewe Muchoma Mucomani nsabye imbabazi n’umutima wanjye wose, umuntu wese wababajwe no kumbona nshwanyaguza ngatwika Bibiliya y’Imana. Imana imbabarire n’abandi bose babifashe nabi bambabarire”.
Mucomani ni umwe mu bahanzi bari kubaka izina hano mu Rwanda, avuga ko aririmba ubuzima akanibanda mu kuvuganira abana bo mu muhanda cyane ko na we yababayemo, ndetse akumva afite indoto zo kuzahora abavuganira no kubafasha.

Uretse indirimbo ‘Ni Ikibazo’, Muchoma amaze gukora indirimbo nyinshi nka ‘My love’, ‘Haraka’, ‘Ubuhamya’ yakoranye na Mico The Best n’izindi.
Ohereza igitekerezo
|
Muramutera ubwoba bw’ubusa. Si uwambere uyitwitse kandi kiriya ni igitabo nk’ibindi. Gusa ntampamvu yo gutwika igitabo.
Biblia si igitabo nkibindi muvandi kuko nubaza neza uzasanga ari nacyo gitabo cyambere cyaguzwe cyane ku isi. Gusa Imana ni inyembabazi itandukanye nabantu kd irababarira
2 Tim 3:16
[16]Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka
Mk 3:28-29
[28]“Ndababwira ukuri yuko abantu bazababarirwa ibyaha byabo byose, n’ibitutsi batuka Imana,
[29]ariko umuntu wese utuka Umwuka Wera ntabwo azabibabarirwa rwose, ahubwo aba akoze icyaha cy’iteka ryose.”
Kucoma bivuga gutwika. Azanye gusaba penetentia naho ubundi yiteye umwaku.
Icyaha si ugutwika Bible gusa.Niba dushaka ubuzima bw’iteka muli paradizo,tubanze dushake umuntu uzi neza bible ayitwigishe ku buntu kandi barahari benshi.Nitumara kuyimenya kandi tugakora ibyo Imana ivuga,nibwo Imana izaduha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Nubwo utatwika bible ariko ntukore ibyo ivuga,ntaho uba utaniye n’uyitwika.
Nasabe Imana imbabazi.
Ashobora gucoma Biblia Imana nayo ikazamucoma!
Bahanzi mwitonde Imana ntikinishwa!
Ahaaa!
Nasabe Imana imbabazi.
Ashobora gucoma Biblia Imana nayo ikazamucoma!
Bahanzi mwitonde Imana ntikinishwa!
Ahaaa!
uwomugabo hh ninkora shyana
Mbega umujama, nibura yibuke gukuramo ingoforo tumenye ko asabye imbabazi y’ubashe abo azisaba