Nyuma y’amezi 8 DJ Miller yitabye Imana, hagiye gusohoka Album ye

Hope Nigihozo umugore wa nyakwigendera Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller, hamwe n’inshuti z’uyu muryango, bagiye kumurika album ye nyuma y’amezi hafi umunani yitabye Imana.

Mu itangazo Nigihozo yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko nk’uko umugabo we Virgile yari yarabyifuje kumurika album ye ya mbere ariko akaza gupfa atabikoze, umuryango n’inshuti bifuje gukomeza uwo muhigo bakayimurika.

Iyi album yitwa ‘Shani’ akaba ari izina ry’umwana w’umukobwa wa Virgile yasize.

‘Shani’ izaba iriho indirimbo 10 zitandukanye yasize akoranye n’abahanzi batandukanyre. Ikazasohoka tariki 4 Ukuboza 2020.

DJ Miller wabarizwaga muri Dream Team, itsinda ryari rigwizwe n’aba-DJs batatu ari bo Dj Miller, Dj Toxxic na Dj Marnaud, yavangaga umuziki mu birori bitandukanye, akaba yarapfuye tariki 5 Mata 2020. Yari umwe mu bari bafite izina rikunzwe mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka