Nigeria: Umunyarwenya Emmanuella w’imyaka 10 yatunguye umubyeyi we amumurikira inzu yamwubakiye

Umubyeyi w’Umunyarwenya ukomoka muri Nigeria, Emmanuella Samuel, aherutse gutungurwa no kubona umwana we w’imyaka 10 amuha imfunguzo z’inzu yamwubakiye.

Emmanuella Samuel, imbere y'inzu yubakiye ababyeyi be
Emmanuella Samuel, imbere y’inzu yubakiye ababyeyi be

Emmanuel yakoresheje inyungu akura ku byo atangaza ku mbuga nkoranyambaga (Youtube) maze yubakira ababyeyi be inzu.

BBC yavuze ko uyu mwana yatangaje ko yifuje kububakira inzu y’igorofa (etaje) ariko ko atari Aliko Dangote umukire wo muri Afurika, bityo ko yubatse ihwanye n’ubushobozi abona.

Emmanuel yongeyeho ko kandi yishimiye kuba abashije gusohoza isezerano yagiriye nyina umubyara, ubwo yamubwiraga ko azamwubakira inzu, kuri we ngo abona nyina akwiriye gutura mu muturirwa, ariko ubwo ni bwo bushobozi afite kandi avuga ko atari buterere iyo ngo ategereze ko azagwiza ayo kubaka umuturirwa.

Uyu mwana w’umunyarwenya ufite imyaka 10 yatangiye umwuga wo gusetsa abantu kuri Youtube afite imyaka 5.

Emmanuel yashimiye umusore bakorana akazi kabo bakunze kwita Uncle Mark, kuko ngo yashakaga kugurira Se imodoka ya kabiri ariko Uncle Mark amwibutsa isezerano yigeze kugirira nyina ryo kumwubakira, inzu bityo amusaba gutangira kwizigamira akazabasha gusohoza isezerano.

Emmanuel yahise asaba ucunga umutungo we gutandukanya amafaranga akorera, hakavamo ayo gufasha abana b’imfubyi, ayo kubaka inzu ya nyina, ubwizigamire bwe ndetse n’ayo gufasha umuryango we mu buzima busanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyumwana akwiye kubera urugero rwiza abana baba nya Rwanda kwitura ababibarutse mugihe bishoboka.

DANIEL yanditse ku itariki ya: 26-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka