Mu gihe haburaga iminsi ibiri ngo hatangire igikombe cyo kwibuka abakinnyi, abatoza n’abakunzi ba Mukura bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikipe ya Mukura ifite impungenge ko iki gikombe gishobora kutaba kubera kutaboneka kw’amakipe yari yatumiwe.
Abakunzi ba ruhago muri Tanzania n’ikipe Simba yakiniraga bakusanyije amafaranga yo gufasha umuryango wa Mafisango ariko Simba ntiratangaza umubare w’amafranga yakuye muri iki gikorwa cy’urukundo n’umunsi wo kuyageza ku muryango wa nyakwigendera.
Umutoza wa Police FC, Golan Kopunovic, avuga ko yagiranye ibiganiro na Police FC byo gutegura umwaka utaha kandi ngo nyuma y’imikino y’igikombe cy’amahoro yizeye ko ibiganiro by’abakinnyi batanu yifuza bizagenda neza hagati yabo na Police FC.
Ku nshuro ya karindwi, umukinnyi wa Tennis wo muri Espagne witwa Raphael Nadal yaciye agahugo ko gutwara grand slam nyinshi ubwo yatsindaga Novak Djokovic muri Roland Garros tariki 11/06/2012.
Igitego cy’U Rwanda cyatsinzwe na Bokota Labama kuri penaliti ku munota wa 85.Ni mu mukino w’amajonjoro yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2014 wabereye i Kigali kuri iki cyumweru tariki 10/06/2012.
Umunyarwanda Abraham Ruhumuriza ni wabaye uwa mbere mu isiganwa ry’amagare ryo kwita izina ryatangiye kuri uyu wa gatandatu risozwa ku cyumweru tariki 10/6/2012.
Umufana wa Espagne w’imyaka 46 yitabye Imana muri Ukraine ndetse abashinzwe umutekano bane bari mu bitaro muri Pologne nyuma y’imirwano y’Abafana b’Uburusiya ku mukino batsinze Republika ya Tcheque ibitego bine kuri kimwe tariki 08/06/2012 mu gikombe cy’Uburayi.
Rutahizamu wa Benin, Razak Omotoyossi, aratangaza ko bagomba gutsindira u Rwanda kugirango bizere gukomeza guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi. Umukino wa Benin n’u Rwanda ni kuri iki cyumweru tariki 10/6/2012 kuri sitade Amahoro saa cyenda.
Imikino y’igikombe cy’Uburayi izaragurwa n’inyamaswa eshanu: inzovu ebyiri, ingurube, inka n’akanyamaswa kiswe Fred ko mu bwoko bwa pitois. Utu tunyamaswa dufite uburyo butandukanye tubasha kwerekana ikipe iri butsinde kandi akenshi biba byo nk’uko byagenze mu gikombe cy’isi muri 2010.
Ubushakashatsi bwerekanye ko imyenda izambarwa n’abakinnyi ba Pologne, Espagne, Ubudage, Uburusiya, Ukraine, Ubutariyani, Ubufransa, Ubuholandi na Portugal ikoze mu miti irenze urugero ku buryo ishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu.
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, arasaba Abanyarwanda kuzayishyigikira ubwo izaba ikina na Benin ku cyumweru tariki 10/6/2012, bakareka guca intege abakinnyi kuko baheruka kunyagirwa na Algeria ibitego bine ku busa.
Amakipe icumi aturutse mu bihugu bitandatu byo ku mugabane w’Afurika niyo yarangije kwemeza ko azitabira irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizwi nka ‘Kwita Izina Cycling Tour’ riteganyijwe kuba tariki 09-10/06/2012.
Ikipe y’igihugu ya Benin yageze i Kigali kuwa gatatu tariki 06/06/2012 ikaba ije gukina n’u Rwanda umukino uzaba ku cyumweru tariki 10/06/2012, mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.
Nyuma yo gutsindwa imikino itatu, u Rwanda rwatakaje imyanya 14 n’amanota 43 ku rutonde rwa FIFA rw’uku kwezi kwa gatandatu 2012. Amavubi ari ku mwanya w’119 ku isi n’amanota 284; no ku mwanya wa 35 muri Afrika.
Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball ikinwa n’abamugaye bicaye (Sitting Volleyball) izaba iri mu itsinda rikomeye cyane ubwo izaba ikina imikino Paralympique izabera i London kuva tariki 29/08 kugeza tariki 09/09/ 2012.
Abraham Ruhumuriza wegukanye umwanya wa 17, ni we Munyarwanda waje ku mwanya wa bugufi mu isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka igihugu cya Eritea (Tour of Eritrea) ryasojwe tariki 03/06/2012.
Umunyamabanga wa APR FC, Adolphe Kalisa, aratangaza ko nta gishya babonye mu iperereza ryakurikiye ihagarikwa rya Eric Nshimiyimana ku mwanya w’umutoza wungirije kubera amarozi ku mukino w’Amavubi n’Uburundi.
Nyuma yo kutitwara neza mu mikino yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kizabera muri Brazil mu mwaka wa 2014, umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’Afrika y’Epfo, Pitso Mosimane, yasezerewe ku mirimo ye.
Rutahizamu ukomoka mu Bubiligi, Eden Hazard, yavuye mu ikipe ya Lille yo mu Bufaransa, yerekeza muri Chelsea aguzwe miliyoni 32 z’ama Pounds.
Kugeza ubu, La Masia, ishuri ryigisha umupira ry’ikipe ya FC Barcelona, rifatwa nk’irya mbere ku isi mu gutanga abakinnyi benshi kandi beza. Nibura abakinnyi icyenda bariciyemo batwaye igikombe cy’isi ndetse Messi atwara igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi (ballon d’or) inshuro eshatu.
Nyuma yo gutsindwa imikino itatu mu kwezi kwa gatanu, ikipe y’igihugu Amavubi ishobora gusubira inyuma ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA ruzasohoka tariki 6/6/2012.
Mu gikorwa cy’ihererekanya bubasha cyabaye tariki 03/06/2012, Ministiri ufite imikino mu nshingano ze, Mitali Protais, yasabye abahawe ubuyobozi bw’ishyirahamwe ngororamubiri (RAF) gukorana ubushake, gukorera hamwe no kurangwa n’ubuyobozi bwiza.
Nyuma yo kunyagirwa na Algeria ibitego 4 ku busa mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi, umutoza w’Amavubi, Milutin Micho, yavuze ko agiye kongera gutangirira kuri zeru kugirango yongere yubake ikipe bundi bushya.
Abasore n’inkumi 78 biga mu mashuri anyuranye mu Ntara y’Uburasirazuba batsindiye kuzahagararira Intara y’Uburasirazuba mu irushanwa rizahuza amashuri yisumbuye yose mu Rwanda mu mikino ngororamubiri izaba mu mpera z’icyumweru kizarangita tariki 10/06/2012 mu karere ka Nyanza.
Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yatsinzwe na Algeria ibitego bine ku busa mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi wabereye i Blida muri Algeria ku wa gatandatu tariki 2/6/2012.
Umutoza w’ikipe ya Algeria aratangaza ko nta bwoba u Rwanda rumuteye ariko yihanangirije abakinnyi be kudasuzugura Amavubi, ubwo baza gucakirana mu mukino w’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, kizabera muri Brezil mu 2014 muri Brazil.
Muri shampiyona irangiye ya 2010/2011, imishahara y’abakinnyi mu bwongerza yarazamutse igera kuri miliyari 1,6 z’amapound zivuye kuri miliyoni 201; nk’uko byashyizwe ahagaraga mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo Deloitte.
Erithrea na Maroc ntibarasubiza ubutumire bwo kwitabira isiganwa ry’amagare ryitiriwe kwita izina ingagi rizaba tariki 09-10/6/2012. Ibihugu nka Kenya, Tanzaniya, Burundi, Algeria byo byamaze kwemera ubutumire.
Arsene Wenger, umutoza w’Arsenal, ngo azandika igitabo ku ba kapiteni Fabregas na Nasri b’ikipe ye yabuze mu 2011. Uyu musaza ashobora kongeramo ipaji ya Robin Van Persie usigaje umwaka umwe muri Arsenal kandi akaba adakozwa kongera amasezerano.
Ubwo aza kuba akina umukino wa gicuti na Tchad kuri uyu wa gatatu tariki 30/05/2012, umutoza w’Amavubi, Milutin Micho, araza gukinisha amakipe abiri kugira ngo abakinnyi bose yajyanye bamenyere.