Mu rwego rwo kwitegura umukino uzahuza u Rwanda na Nigeria tariki 29 Gashyantare, umutoza w’Amavubi Milutin Micho yahamagaye abakinnyi 30 barimo abakinnyi 7 bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu.
Abakinnyi bakina imikino y’abamugaye bakomoka muri Uganda, Burundi, Kenya, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bateraniye mu ngando yatangijwe ku mugaragaro tariki 13/02/2012 kuri petit stade i Remera mu mujyi wa Kigali.
Umukinnyi w’ikipe ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, Adolphe Mutoni, aratangaza ko niba nta gihindutse mu minsi ya vuba ashobora kwerekeza mu gihugu cy’ubufaransa kwivuza imvune yagize mu ivi kuko kwivuza mu Rwanda byananiranye.
Umusore w’imyaka 20 umaze imyaka 10 abaho nk’impunzi muri Zambia arifuza gutahuka agatanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyamubyaye akinira ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru.
Nirisarike Salomon na Rusheshangoga Michel bakina ku ruhande rw’inyuma mu ikipe y’Isonga FC, bazerekeza mu gihugu cy’Ububiligi tariki 01/03/2012. Nirisarike azaba agiye gukinira ikipe ya Royal Antwerp yo mu cyiciro cya kabiri, mu gihe Rusheshangoga azaba agiye kuyikoramo igeragezwa (test).
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Zambia, Christopher Katongo, ni we watowe nk’umukinnyi wagaragaje ubuhanga kurusha abandi mu gikombe cya Afurika cy’uyu mwaka.
Ku cyumweru tariki 12/02/2012, Rayon Sport yatsinze Amagaju ibitego 2 ku busa mu mukino usoza icyiciro cya mbere cya shampiyona (phase aller) wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Zambia yatwaye igikombe cy’Afurika bwa mbere mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda Cote d’Ivoire penaliti 8 kuri 7 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade d’Amitié i Libreville muri Gabon mu ijoro rya tariki 12/02/2012.
Kuwa gatandatu tariki 11/02/2012, Umugande Dan Wagaluka ikinira APR FC yamenye inkuru mbi ko uwo bashakanye yitabye Imana.
Police FC ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere, nyuma yo gutsinda APR ibitego 3 kuri 2 mu mukino wa shampiyona usoza imikino ibanza (Phase Aller) wabereye kuri stade Amahoro kuwa gatandatu tariki 11/02/2012.
Mu mukino wo kuri uyu wa gatandatu tariki 11/02/2012 wo guhatanira umwanya wa gatatu w’igikombe cy’afurika cy’ibihugu (CAN 2012), ikipe ya Mali yatsinze ikipe ya Ghana ibitego bibiri ku busa.
Nyuma yo gutera inkunga Volleyball ibinyujije mu mushinga wayo wo kurwanya Malaria, Imbuto Foundation igiye no gutera inkunga indi mikino cyane cyane Basketball ndetse n’umupira w’amaguru.
Police FC ubu ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo nyuma yo gustida Isonga FC ibitego 2 ku busa ejo kuwa gatatu tariki 08/02/2012 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Urwunge rw’amashuri rya Butare (GSO Butare) rwateguye irushanwa rya Volleyball ryo kwibuka uwahoze ari umuyobozi w’iryo shuri, Padiri Kayumba Emmanuel. Iryo rushanwa rizaba mu mpera z’iki cyumweru.
Ishyirahamwe ry’umukino wo w’amagare mu Rwanda (FERWACY) rigiye kubaka i Musanze ikigo kizajya gikorerwamo imyitozo ku rwego mpuzamahanga.
Umukino wa shampiyona Police FC ifitanye n’Isonga FC kuri uyu wa gatatu kuri stade ya Kigali, iramutse iwutsinze yahita isimbura APR FC ku mwanya wa mbere kuko iyirusha amanota atatu gusa kandi Police yo izigamye ibitego byinshi.
Amakipe atatu muri ane yabonye itike yo gukina imikino ya ½ mu irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu (CAN 2012): Cote d’Ivoire, Ghana na Zambia, buri imwe ifitemo abakinnyi bavukana.
Nyuma yo gutwara igikombe cyitiriwe Intwari ku cyumweru tariki 05/02/2012, Police Handball Club yesheje umuhigo wo kwegukana ibikombe byose bikomeye byakiniwe ku butaka bw’u Rwanda mu mukino wa Handball mu mwaka w’imikino wa 2011.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahakaniye irya Tanzania (TFF) ko umukino wo kwishyura ugomba kuzahuza Simba na Kiyovu Sport muri Confederation Cup wakigizwa inyuma.
Icyiciro cya mbere cy’imirimo yo kubaka Stade Huye iherereye mu ntara y’Amajyepfo cyamaze kurangira kuko ikibuga cyamaze gushyirwamo ubwatsi bwa kijyambere (artificial pitch).
Abakinnyi ba Volleyball bakiri batoya cyane cyane abakiri mu mashuri bashimishijwe n’irushanwa ryo kurwanya Malaria ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino waVolleyball mu Rwanda ifatanyije na Imbuto Foundation kuko bahavanye ubumenyi bwinshi no gutinyuka amarushanwa.
Isonga FC yatunguye Rayon Sport iyitsinda ibitego 3 kuri 1 mu mukino umwe gusa wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 04/02/2012.
Nyuma yo kubona Visa ibemerera kujya gukina mu gihugu cya Algeria, Kwizera Pierre Marshal na Ndamukunda Flavien, bazahaguruka mu Rwanda kuri icyi cyumweru, tariki 05/02/2012, bagiye gukinira Al Milia yo muri icyo gihugu.
Abanyonzi bibumbiye muri koperative intumwa za Huye bo mu Karere ka Huye bakora akazi kabo bamamaza ikipe ya Mukura yo muri ako karere. Mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’intwari, baserukanye umwenda mushya w’akazi ugaragara mu mabara ya Mukura: umukara n’umuhondo.
Mukura yabonye itike yo kuzakina ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, nyuma yo gusezerera Etincelles bigoranye kuko muri uwo mukino wabereye kuri stade Amahoro tariki 01/02/2012 hitabajwe za penaliti.
Irushanwa ry’umukino wa Tennis ryitiriwe Intwari ryakinwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri risozwa ku munsi w’Intwari ku bibuga by’ ikipe ya Tennis "Amahoro Tennis Club" i Remera.
Umukinnyi ukinira ikipe y’igihugu ya volley ball ndetse n’iya Nyanza Volleyball, Kwizera Pierre Marshal, ubu arimo gushakisha ibyangombwa ngo ajye gukina muri Algeria.
Nyuma y’amezi atatu amaze ku buyobozi bwa FERWAFA, kuri uyu wa mbere Ntagungira Celestin ‘Abega’ yasuye umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) Joseph Sepp Blater, maze baganira ku by’ingenzi bizatuma umupira wo mu Rwanda utera imbere.
Ikipe za Minisiteri y’Ingabo zarangije amarushanwa y’imikino inyuranye hagati ya Minisiteri n’ibigo byo mu Rwanda zirusha izindi. Tariki 29/01/2012, ayo makipe yashyikirijwe ibikombe n’imidari mu mupira w’amaguru, uw’intoki (volley ball na Basketball), mu gusiganwa ku maguru no koga.
Umutoza mushya wa AS Kigali, Kasambongo André, arifuza ko iyo kipe yakongera kujya mu ruhando rw’amakipe atsinda kuko aje kuyitoza iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona.