Manchini n’ubwo yamaze gusezera ku gikombe, yashimishijwe no gutsinda Manchester United

Umutoza w’ikipe ya Manchester City, Roberto Manchini, yanejejwe cyane no gutsinda mukeba Manchester United ibitego 2-1 ku wa mbere tariki 08/04/2013, ariko avuga ko azatwara igikombe umwaka utaha kuko igikombe cy’uyu mwaka cyo ngo asanga cyaramaze kumucika.

Muri uwo mukino wabereye ku kibuga cya Manchester United Old Trafford, Manchester City yatsindiwe na James Milner ku munota wa 51, Sergio Aguero wari winjiye mu kibuga asimbura Samir Nasri, atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 78.

Igitego kimwe rukumbi cya Manchester yari yaratsinze ibitego 3-2 mu mukino ubanza wabereye Ethihad Stadium, cyabonetse ku munota wa 59, ubwo myugariro akaba na Kapiteni wa Manchester City Vincent Kompany yitsindaga igitego.

Igitego cya Manchester United, ubwo Kompany yashyiraga umupira mu izamu rye.
Igitego cya Manchester United, ubwo Kompany yashyiraga umupira mu izamu rye.

Nubwo Manchester City yatsinze ubu irarushwa na Manchester United amanota 12, bivuze ko bigoye ko Manchester United yatakaza igikombe kandi hasigaye imikino irindwi gusa.

Iyo ntsinzi yanejeje cyane Roberto Manchini, ndetse avuga ko n’ubwo asa n’uwamaze gutakaza burundu igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka, ngo ariko yizeye ko umwaka utaha azagitwara, kandi nta n’ubwo akeneye kugura abandi bakinnyi, ngo abo afite bazabimufashamo akurikije uko bitwaye muri uwo mukino.

yagize ati “Wari umukino ukomeye cyane kandi birazwi ko gutsinda Manchester United ku kibuga cyayo biragoye cyane, dore ko ihafite amateka meza.

Abasore banjye babikoze bakina neza kandi banayirusha kwiharira umupira. Ibi birangaragariza neza ko umwaka utaha tuzatwara igikombe kandi nta n’ubwo dukeneye abandi bakinnyi kuko abo dufite ubu bagaragaje ko ubwabo bagitwara”.

Sergio Aguero ni we wahesheje Man city amanota atatu amaze gutsinda igitego cya kabiri.
Sergio Aguero ni we wahesheje Man city amanota atatu amaze gutsinda igitego cya kabiri.

Nyuma yo kubura igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka, Manchester City irashaka kwegukana icya FA, aho izakina muri ½ cy’irangiza na Chelsea ku cyumweru tariki 14/04/2013 kuri Wembley Stadium.

Dore imikino ya shampiyona Manchester United na Manchester City zisigaje gukina:

Manchester United: Stoke City, West Ham, Aston Villa, Arsenal, Chelsea, Swansea na West Bromwich

Manchester City: Wigan, Tottenham , West Ham, Swansea , Reading na Norwich

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka