Mukura irakina na AS Muhanga mu gikombe cy’Amahoro kuri uyu wa kabiri

Ubwo imikino y’igikombe cy’Amahoro izaba igeze muri ¼ cy’irangiza kuri uyu wa kabiri tariki 16/04/2013, umwe mu mikino ikomeye uzahuza Mukura Victory Sport izakina na As Muhanga kuri Stade Kamena i Huye.

Uyu mukino uzatangira saa cyenda n’igice, uzaba ukomeye kuko aya makipe yombi yo mu ntara y’Amajyepfo ahagaze neza muri iki gihe, akaba yaranitwaye neza mu mikino y’igikombe cy’Amahoro yabanje.

Mukura yageze muri ¼ cy’irangiza nyuma yo gusezerera mukeba wayo Amagaju FC iyitsinze igitego 1-0, naho AS Muhanga, yanasezereye Police FC muri 1/16 cy’irangiza, yageze muri ¼ cy’irangiza imaze gusezerera Aspor iyitsinze ibitego 2-1.

Mu yindi mikino ya ¼ cy’irangiza, ku wa kabiri tariki 16/04/2013 APR FC, yatwaye igikombe cy’Amahoro giheruka, izakina n’Isonga FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Imikino yindi ibiri ya ¼ cy’irangiza izakinwa bucyeye bwaho ku wa gatatu tariki 17/04/2013, aho Musanze FC izakina na As Kigali i Musanze, naho Vision FC igakina na Bugezera FC ku Mumena.
Imikino ya ¼ yo kwishyura izakinwa tariki 07-08/05/2013.

Muri iki gikombe giterwa inkunga na ‘Imbuto Foundation’ mu rwego rwo kurwanya Malaria, ikipe izatwara igikombe izahabwa miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda, ikazanahita ibona itike yo kuzahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka