APR FC yazezerewe na Etoile Sportive du Sahel (ESS) itsinzwe ibitego 3 kuri 2 mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cy’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, wabereye kuri Stade Olympique de Sousse muri Tuniziya tariki 06/04/2012.
Etoile Sportive du Sahel (ESS) ifite bibazo bikomeye muri iyi minsi, izakina na APR FC tariki 06/04/2012 kuri stade Olympique de Sousse muri Tunisiya umukino wo kwishyura wa 1/16 mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 izatangira imyitozo tariki 15 Mata mu rwego rwo kwitegura hakiri kare imikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc muri 2013.
Nathan Byukusenge ni we Munyarwanda warangije irushanwa ryo kuzenguruka igihugu cya Maroc ku igare (Tour du Maroc) ari imbere ku mwanya wa 57.
Police FC yongereye amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ubwo yatsindaga AS Kigali ibitego 2 kuri 1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali tariki 31/03/2012.
Ubwo mu Rwanda haza kuba hasozwa ukwezi kwahariwe umugore kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri icyi cyumweru tariki 01/04/2012, haranabera umukino uzahuza amakipe y’abagore ya AS Kigali na APR FC.
Police FC ishaka igikombe igiye guhatana na AS Kigali irwanira kudasubira mu cyiciri cya kabiri.
Muvunyi Hermas, usiganwa ku maguru mu rwego rw’abamugaye, yongeye kwigaragaza ubwo yegukanaga imidali ibiri ya Zahabu mu irushanwa ryabereye i Tunis muri Tuniziya, Nyuma yo kwegukana umudali wa zahabu mu mikino Nyafurika wanamuhesheje itike yo kuzajya mu mikino Paralympique ya Londres.
Nathan Byukusenge uza ku mwanya wa 45 mu bakinnyi 155, ni we uza ku mwanya wa mbere mu Banyarwanda bari mu isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka igihugu cya Maroc rigeze ku cyiciro cyaryo cya gatandatu.
Ibitego 3 bya Olivier Karekezi byahesheje intsinzi APR FC, ubwo yatsindaga Etincelles ibitego 3 kuri 1 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu tariki 28/03/2012.
Bernnd Kraus, Umudage watozaga Etoile Sportive du Sahel (ESS) yo muri Tuniziya, yirukanywe nyuma yo kunganya na APR FC ubusa ku busa mu mukino wa 1/16 cy’irangiza mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika.
Ikipe ya Inter Milan yo mu kiciro cya mbere mu Butaliyani (Serie A) yirukanye umutoza wayo, Claudio Ranieri nyuma yo gutsindwa na Juventus de Turin ibitego 2 ku busa tariki 25/03/2012.
Ikipe y’igihugu ya Handball y’abahungu yegukanye umwanya wa kabiri mu marushanwa y’akarere yaberage i Nairobi muri Kenya, naho abakobwa batahukana umwanya wa gatatu.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 izaba iri muri Gabon kuva tariki 02-07/04/2012 aho izakina imikino ya gicuti n’ikipe yaho y’abatarengeje imyaka 20, mu rwego rwo kwitegura imikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika.
Mu gihe habura imikino 7 ngo shampiyona irangire, Police FC ikomeje kongera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport ibitego 2 kuri 1 ku cyumeru tariki 25/03/2012 kuri Stade Amahoro i Remera.
APR FC yananiwe gukoresha amahirwe yabonye yo gutsinda Etoile du Sahel yo muri Tuniziya, mu mukino ubanza wa 1/16 cy’irangiza mu guhatanira igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo, umukino wabereye kuri stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 24/03/2012.
Abakinnyi 6 bayobowe n’umutoza Jonathan Boyer ni bo bahagarariye u Rwanda mu isiganwa ryo kuzenguruka igihugu cya Maroc ‘Tour du Maroc’ ryatangiye kuri uyu wa gatanu tariki 23/03/2012.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), tariki 25/03/2012, rizakoresha isiganwa ry’amagare rigenewe abakobwa batarengeje imyaka 20 mu rwego rwo gushakamo abafite impano yo kunyonga igare ngo bazitabweho.
APR FC irakina na Etoile Sportive du Sahel (ESS) idafite myugariro igenderaho Mbuyu Twite kuko yabonye amakarita abiri y’umuhondo mu mikino yabanje. Umukino wa 1/16 cy’irangiza mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo uraba kuri uyu wa gatandatu tariki 24/03/2012 kuri stade Amahoro i Kigali.
Abakinnyi 19 b’ikipe ya Etoile Sportive du Sahel yo muri Tuniziya, barangajwe imbere n’umutoza wayo Bernd Krauss bageze ku Rwanda aho baje gukina na APR FC umukino wa 1/16 wa Champions League.
Kuri uyu wa gatatu tariki 21/03/2012, ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze iya Uganda ibitego bibiri ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri Nakivubo Stadium i Kampala muri Uganda.
Kuva ku wa gatandatu tariki 18/03/2012 , amakipe y’u Rwanda y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 20 muri handball bari mu gihugu cya Kenya mu marushanwa y’akarere agamije gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika.
Nyuma yo kwitwara neza muri Marathon yabereye i Roma mu Butaliyani tariki 18/03/2012, Umunyarwanda Jean Pierre Mvuyekure yabonye itike yo kuzasiganwa ku maguru mu mikino Olympique izabera i Londres mu Bwongereza.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria (NFF) ryahaye umutoza w’ikipe y’igihugu, Stephen Keshi, uburenganzira busesuye bwo guhitamo ahantu hazakirwa umukino wo kwishyura hagati ya Nigeria n’u Rwanda.
Nyuma yo gusezererwa mu mikino ya ½ kirangiza mu gikombe cy’Afrika cy’ibihugu, umutoza watozaga ikipe y’igihugu ya Ghana, Umunyaseribiya Goran Stevanovic, kuri uyu wa mbere tariki 19/03/2012 mu masaha y’igicamunsi yasezerewe ku kazi ke.
Abakinnyi, abatoza ndetse n’abakunda umupira w’amaguru ku isi bakomeje gusengera Patrice Muamba bamwifuriza gukira, dore ko amerewe nabi cyane mu bitaro byitwa London Chest Hospital biri i Londres.
Etincelles FC yasanze Kiyovu Sport mu rugo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo iyihatsindira ibitego 2 kuri 1 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabaye ku cyumweru tariki 18/03/2012.
Richard Tardy, umutoza w’ikipe y’igihugu y’abaterengeje imyaka 20 yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 20 azitabaza mu mukino wa gicuti wo kwishyura afitanye na Uganda uzabera i Nakivubo muri Uganda ku wa gatatu tariki 21/03/2012.
Police FC ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere nyuma yo kunganya na APR FC ubusa ku busa, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabaye tariki 17/03/2012 kuri stade Amahoro i Remera.
Umutoza n’abakinnyi ba APR FC baratangaza ko bishimiye ko umunyezamu wabo wa mbere, Ndoli Jean Claude, yakize imvune. Bidahindutse ashobora no kwitabazwa ku mukino uyihuza na Police FC kuri uyu wa Gatandatu, nk’uko umutoza wayo Ernie Brandts yabitangaje.