Cardiff City yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza

Cardiff City yabonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premiership) nyuma yo kwegukana igikombe cyo mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Burnley tariki 20/04/2013.

Cardif City bakunze kwitwa ‘Blue Birds’ ikazatangira gukinamo mu mwaka w’imikino wa 2013/2014.
Inota rimwe bavanye imbere ya Burnley ryatumye Cardiff igira amanota 85 mu gihe Hull City iza ku mwanya wa kabiri ifite 78, bivuze ko mu mikino ibiri ya shampiyona isigaye n’iyo Cardiff yayitsindwa igikombe cyamaze kuba icyayo.

Abakinnyi ba Cardiff bishimana n'umutoza wabo.
Abakinnyi ba Cardiff bishimana n’umutoza wabo.

Igitego cya Cardiff cyatsinzwe na Craig Conway mu gice cya mbere, ariko Burnley irimo kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya gatatu iza kucyishyura ku munota wa 90 umukino ugiye kurangira gitsinzwe na Edgar Davids.

Hull City na Watford ziri ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu, nazo mu gihe zakwitwara neza mu mikino ibiri ya shampiyina isigaye, nazo zazamukana na Cardiff mu cyiciro cya mbere.

Nyuma yo kuzamura ikipe ya Cardiff mu cyiciro cya mbere, umutoza wayo Malky Mackay yavuze ko bari barihaye intego yo kuzamuka kuva shampiyona igitangira, kandi icyatumye bayigeraho ni uko batigeze basuzugura ikipe iyo ariyo yose.

Abafana ba Cardiff.
Abafana ba Cardiff.

Ubusanzwe Cardif City FC ni ikipe yo muri Wales mu mujyi wa Cardiff, ariko ikaba ikinira muri shampiyona y’Ubwongereza.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka