Nubwo ikipe ya Galatasalay yo muri Turkiya, yari ifite ba rutahizamu nka Didieu Yves Tebire, Drogba ndetse na Sneijder ntiyabashije kwikura imbere ya Real Madrid yakiniraga ku kibuga cyayo ku mugoroba wa tariki 03/04/2013.

Borossia Dortmund yo mu Budage yo yabashije kwikura imbere ya Malaga ku kibuga cyayo bahanganyirije ubusa ku busa. Aya makipe yombi yagaragaje umukino wo mu rwego rwo hejuru kandi mwiza.
Imikino yo kwishyura izaba taliki 09-10/04/2013 aho Real Madrid yifitiye impamba y’ibitego 3 izaba yasuye Galatasalay muri Turkiya naho Malaga ikazasura ikipe ya Borossia Dortmund.

Bukeye bwaho, FC Barcelone izakira Paris Saint Germain byanganyije mu mukino ubanza ibitego 2-2. Barcelone irasabwa gutsinda cyangwa nibura kunganya na PSG ibitego biri munsi ya 2 kugira ngo ikomeze.
Juventus izakira Bayern Munich yo mu Budage, aho iyi kipe ya Juventus izaba isabwa nibura gutsinda iyi kipe ya Bayern ibitego 3 idakozemo kugira ngo iyisezerere.
Safari Viateur
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|