U Rwanda rwongeye gutakaza imyanya itatu ku rutonde rwa FIFA

U Rwanda rwasubiye inyuma imyanya itatu ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru rwashyizwe ahagaragara na FIFA ku wa gatatu tariki 10/04/2013.

Ku rutonde rushya, u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 132 ku isi, rugera ku mwanya wa 135, naho muri Afurika ho u Rwanda rwagumye ku mwanya wa 39.

Gusubira inyuma ahanini byavuye ku gutsindwa na Mali ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi wabereye mu Rwanda tariki ya 24/3/2013.

Mu karere, Uganda n’ubwo ikomeje kuza ku isonga, ariko nayo yasubiye inyuma imyanya irindwi. Nyuma yo gutsnindwa na Liberia ibitego 2-0 mu gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi, ubu Uganda yavuye ku mwanya wa 85 igera ku mwanya wa 92 ku isi.

Ethiopia iri ku mwanya wa kabiri mu karere ikaba iri ku mwanya wa 107 ku isi, Tanzania ikaza ku mwanya wa 116 ku isi, naho igihugu cya Kenya cyavuye ku mwanya wa 126 kigera ku mwanya wa 122 nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Nigeria mu mukino wo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi.

Soudan yasubiye inyuma imyanya itandatu, ubu igeze ku mwanya wa 124, naho Burundi buri ku mwanya wa 133, ari nawo bwari buriho mu kwezi gushize.

Muri Afurika, Cote d’Ivoire iracyari ku mwanya wa mbere, ikaba ikurikiwe na Ghana, Mali, Nigeria, Algeria, Tunisia, Zambia, Burkina Faso, Equatorial Guinea na Cameroon.

Espagne iracyari ku mwanya wa mbere ku isi, ikurikiwe n’Ubudage, Argentina, Croatia, Portugal, Colombia, England, Italy, Ubuholandi na Ecuador.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka